RFL
Kigali

FIFA yasabye abakinnyi guhara imishahara yabo mu rwego rwo gufasha amakipe kwirinda igihombo cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/03/2020 14:57
0

Abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ basabye abakinnyi guhara imishahara yabo muri iki gihe abatuye Isi bibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus, mu rwego rwo gufasha amakipe yabo kwirinda ingaruka z’igihombo gishobora guturuka kuri iyi ndwara yahagaritse ubuzima bw’abatuye Isi.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, abayobozi ba FIFA, abayobozi b’amakipe atandukanye ndetse n’abakinnyi baganiriye ku ngingo y’ingirakamaro yafasha amakipe kurengera ubukungu bwayo ngo budahungabanywa n’icyorezo cya Coronavirus.

Impande zose zibona kimwe iki kibazo zikanemeranya ko hatagize igikorwa amakipe menshi byayagora kuzabaho mu myaka iri imbere.

FIFA yasabye amakipe n’abakinnyi ko haganirwa bihuse uburyo umushahara wagabanyuka ku kigero cya 50%, kugira ngo abashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, izi ngamba zikaba zatangiye gushyirwa mu bikorwa muri shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League).

FIFA yatangaje ko izi ngamba zitangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu cyumweru gitaha. FIFA yavuze ko nta kipe yemerewe gusesa amasezerano y’abakinnyi cyangwa abatoza muri ibi bihe ko amasezerano yabo agomba guhabwa agaciro.

Amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi yari yaratangiye gufata ingamba zo kugabanyiriza abakozi bazo imishahara, muri zo hakaba harimo FC Barcelone yo muri Espagne, Bayern Munich na Borussia Dortmund ndetse n'andi makipe yo mu Budage ndetse n’amakipe yo mu Bwongereza.

Icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi muri iki gihe, dore ko ubuzima busa n’ubwahagaze ndetse n’ibikorwa bya siporo bikaba byarahagaze, ibi bikaba bishobora gutera igihombo mu makipe.

Ingamba zitandukanye ziri gufatwa kugira ngo hirindwe ihungabana ry’ubukungu mu gihe iki cyorezo kizaba kirangiye ibikorwa by’imikino bigakomeza.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi ku muvuduko wo hejuru, ari nako umubare w’abayandura n’abahitanwa nayo ugenda uzamuka uko bwije n’uko bukeye.


FIFA yasabye abakinnyi guhara imishahara yabo muri iki gihe

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND