Airtel Rwanda
Kigali

Ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ‘Betting’ mu karere bwahombye ku kigero cya 99%

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/03/2020 14:41
0

Urwego rw'imikino y'amahirwe (betting) mu karere k'Afurika y'uburasirazuba ubu ruri mu kaga gakomeye k’igihombo gikabije kubera ihagarikwa ry'imikino ku isi bitewe n’icyorezo cya coronavirus.



Amasoko ya 'betting' mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba yarahungabanye bikomeye bitewe n'ihagarikwa rya shampiyona zikomeye z'umupira w'amaguru mu bice bitandukanye ku isi.

Byatumye igihombo kiba cyinshi ku ruhande rw’abakora betting ndetse na banyr’ubucuruzi bw’iyi mikino y’amahirwe ku Isi hose ariko muri Afurika y'uburasirazuba, iri soko ryarashegeshwe kurushaho kuko abantu bacye ari bo bakorera 'betting' ku rubuga rwa Internet.

Mu kiganiro Ivan Kalanzi, ushinzwe ibyo kwamamaza urubuga rwa internet rwa 'betting' ruzwi nka GAL Sport Betting, yagiranye na BBCyagize ati” "Mu bijyanye n'ubucuruzi, twahombye hafi 99% kubera ko benshi mu bakiliya bacu ntabwo bakorera 'betting' kuri Internet".

"Ntabwo dufite abakora 'betting' benshi cyane (kuri Internet) muri Kenya na Tanzania, aho turi cyane mu nzu za 'betting'".

"Wenda nka 30% ni bo bakora 'betting' kuri Internet, benshi muri bo ni ab'amikoro aciriritse, akenshi bashishikazwa na shampiyona zikomeye nko mu Bufaransa n'Ubudage, ubu zahagaritswe, rero ubu ni akaga neza neza".

Nyinshi muri za shampiyona mu mikino itandukanye zarahagaritswe mu kwezi gushize kubera icyorezo cya coronavirus gikomeje gukwirakwira ku isi.

Hagati aho, bamwe mu bakina imikino ya 'betting' babona iri hagarikwa rya za shampiyona nkaho atari igihombo kuri bo ahubwo ari umwanya wo kugira amafaranga bizigamira.


Ibigo by'imikino y'amahirwe bivuga ko byahombye ku kigero gikabije



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND