RFL
Kigali

Rubavu: Nandy June yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Perfect’ yafatanyije na Pacifica-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/03/2020 21:18
0


Nandy June ukorera umuziki i Rubavu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Perfect’ yafatanyije na Pacifica. Bombi ni abahanzi bari kwigarurira imitima ya benshi i Rubavu. Muri iyi ndirimbo ‘Perfect’ Nandy June agaragaza umukunzi we nk’intwari mu buzima bwe.



Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo umuhanzi Pacifica aterura amambo ashimangira urukundo yakunzwe aho yemeza ko uwo bakundana ari ntamakemwa. Aririmba agira ati ”Urabaruta! Undutira buri kimwe cyose Nabonye Babe! Niba hari icyo nifuje nugukundwa nawe … you’re so perfect…….)”.

Nandy June ni umwe mu bahanzikazi bakorera umuziki mu karere ka Rubavu akaba umwe mu bahanzi bagarariza urukundo umuziki ku buryo bugaragarira mu ndirimbo akunze gushyira hanze. Mu kiganiro n’uyu mukobwa, yatangarije INYARWANDA ko yishimiye gukorana na Pacifica afata nka musaza we iyo bigeze muri Muzika.

Yagaragaje ko yatekereje gukorana indirimbo n’uyu musore bitewe n'uburyo amukunda ndetse agakunda n’ijwi rye bityo ngo kuririmbana nawe bikaba byamuha imbaraga muri muzika. Yakomoje ku cyorezo cya Coronavirus asaba Abanyarwanda kubaha amabwiriza yashyizweho na Leta. 

Yagize ati ”Abanyarwanda barasobanutse, ndizera ko gahunda ya Leta bayumva neza na cyane ko ari gahunda idufitiye akamaro twese. Ndabinginga rero kuguma mu rugo no kugira isuku mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyugarije isi, mbese tugahitamo kuba intwara za bagenzi bacu”.

Pacifica wafatanyije na Nandy June gukora iyi ndirimbo bise ‘Perfect’ ni umwe mu basore bahagaze neza umuziki, binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Zero, Babiri, Power yafatanyije na Bexx, n’izindi zamufashije kumenyekana ku kigero ari ho ubu.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO PERFECT YA NANDY JUNE NA PACIFICA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND