RFL
Kigali

Imyaka 18 atunganya ubusitani! Martin umaze kwandika indirimbo 200 yinjiye mu muziki ku myaka 54-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2020 18:27
0


Umuhanzi Muhayimana Martin uhamya ko amaze kwandika indirimbo 200 yasohoye iya mbere yise 'Ndi mu nzozi' nyuma y’uko abonye umuterankunga Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku] wiyemeje kumufasha mu rugendo rwe rw'umuziki.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020. Agaragaramo bamwe mu bakinnyi ba filime bakomeye barimo Ngabo Leo uzwi nka Njuga, uzwi nka Mukarujanga, Yaka wabiciye ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.

Martin wasohoye indirimbo ye ya mbere muri magana abiri (200) amaze kwandika, yabwiye INYARWANDA ko yagize amahitamo menshi ariko yanzura gushora 'Ndi mu nzozi' kuko ishushanya intangiriro nziza y’urugendo rwe yifuje igihe kinini.

Ati “Ndi mu nzozi. Nari maze iminsi ntegereje nk’uko Yohani Baptiste yari atekereje Yesu/Yezu. Nagiye kubona mbona mu byo nari ntegereje mu byanjye Alain Muku abijemo.”

Yakomeje ati “Alain Muku twahuye nyuma ya Rwanda Day. Hari ubutumwa yari ajemo ntamuzi nawe atanzi. Yaje aho nkorera noneho tuza kumenyana gutyo, ndamwinginga musaba ko yamfasha. Nibutse ko ariwe ufasha Nsengiyumva [Igisupusupu] numva ko nanjye yamfasha.”

Uyu muhanzi avuga ko hari izindi ndirimbo ziri muri studio zizasohoka mu minsi iri imbere kandi ko atorohewe no gufata amashusho 'Ndi mu nzozi', kuko ngo ni akazi katoroshye atajya atekereza.

Avuga ko ‘amikoro macye’ ariyo yatumye atabasha gushyira hanze indirimbo n’imwe mu zo yahimbye.

Martin yashakanye na Niyonsaba Odette babyarana abana batandatu, abakobwa babiri n’abahungu bane. Avuka mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni umukristo Gatolika wavutse kuwa 01 Mutarama 1966. Mu mwaka wa 1995 yari umwe mu baririmbyi ba Korali ya Centrale ya Ruhanga.

Mu 1998 yahimbye indirimbo ebyiri ariko ntiyazisohora bitewe n’uko ngo yumva atari ingabire ye. Izi ndirimbo yazihaye korali yaririmbagamo bazaririmba ndetse ngo zarakunzwe.

Mu 2002 Martin wize amashuri abanza gusa yabonye akazi ko gukora mu busitani bw’ibitaro byitwa Plateau biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri Werurwe 2016 umukoresha we yarwariye mu bitaro bya CHUK Kigali akajya ajya kumusura mu masaha y’umugoroba rimwe na rimwe akaba ari we umwitaho mu ijoro.

Martin avuga ko icyo gihe inganzo yamukirigise yumva ijwi rimwongorera atangira kwandika indirimbo zisingiza Imana.

Ati “Nijoro byabaga ngombwa ko ndara nicaye. Noneho rimwe numva ijwi riraje. Nabaga mfite agakaramu n’urupapuro nkahita nandika. Indirimbo ya mbere yanjye iba irimo igitero, iyo ari inkikirizo gusa ntiba ari iyanjye.”

Yavuze ko igihe yamaze arwaje umukoresha we yanditse indirimbo 50 ubu akaba agejeje indirimbo 200.

Ati “Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ngejeje indirimbo 200 kandi ndifuza ko uyu mwaka uzarangira nongeyeho izindi 50.”

Rimwe na rimwe yinginga korali zitandukanye ngo zimugurire indirimbo ze kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri studio ariko bakanga.

Martin avuga ko yinjiye mu muziki amaze imyaka 18 akora mu busitani kandi ko aka kazi kamufashije kwiteza imbere agura ibibanza, inka, arubaka, arihira abana be n’ibindi bikorwa bifatika by’iterambere yagezeho.


Umuhanzi Martin yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndi mu nzozi' yabimburiye izirenga 200 amaze kwandika

Yaka na Njuga ni bamwe mu bakinnyi b'imena mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Ndi mu nzozi'

Martin yashimye byimazeyo Alain Muku wiyemeje kumufasha agatangira urugendo rw'umuziki ku myaka 54 y'amavuko

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NDI MU NZOZI" YA MUHAYIMANA MARTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND