Airtel Rwanda
Kigali

Musanze FC yanyomoje amakuru yavugaga ko umutoza wayo yanduye Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2020 13:23
0

Ikipe ya Musanze FC ibarizwa mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda yatangaje ko amakuru yavuzweko umutoza wayo mukuru Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, yanduye icyorezo cya Coronavirus ari ibihuha kuko uyu muitoza nta kibazo na kimwe afite ubuzima bwe buhagaze neza.



Mu minsi mike ishize humvikanye amakuru y’abantu bamwe na bamwe bavuga ko uyu munya-Misiri utoza Musanze FC yanduye icyorezo za Coronavirus kibasiye abatuye Isi muri iki gihe.

Ibi byatangiye guhwihwiswa ubwo uyu mugabo yari agarutse mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 19 Werurwe, avuye iwabo mu Misiri.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yanyomoje aya makuru, ivuga ko ari ibihuha bidafite aho bihagaze.

Yagize iti “Turabamenyesha ko ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko umutoza mukuru Ahmed Adel yanduye Covid-19 nta shingiro bifite kandi bibogamye. Ameze neza kandi afite umutekano, ari mu rugo.”

Abdelrahman Ibrahim Adel yagizwe umutoza wa Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza 2019, asimbuye Umurundi Niyongabo Amars wari umaze iminsi itanu yirukanywe.

Shampiyona yahagaze ku munsi wa 24 w’imikino, Musanze FC yicaye ku mwanya wa 12 n’amanota 27.


Musanze yahakanye ko umutoza wayo Ibrahim Adel  arwaye Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND