Icyorezo cya covid-19 cyahungabanije ibintu byinshi ku buryo imirimo n’amashuri byahagaritswe henshi, abantu ibihumbi n'ibihumbi bishyize mu kato bari mu ngo zabo hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo muri Afurika.
Mu rwego rwo kugira ngo abantu badakomeza guhura
ndetse n’ibikorwa bimwe bikomeze, ibigo by’itumanaho bikomeye muri Afurika byatanze
igisubizo.
Dore uko biri kurwana urugamba rwiza:
1. Gukomeza
gahunda yo kwigisha no gukurikirana amasomo hakoreshejwe iyakure.
MTN yo muri Ghana yashyizeho 'care pack' ni uguha
abafatabuguzi uburyo bwo gukurikirana amasomo hakoreshejwe iyakure (online) ni
gahunda igamije gutera inkunga uburezi, abiga bakiga batavuye mu ngo zabo. MTN yo mu Rwanda iherutse gushyira igorora abakiriya bayo aho kohereza amafaranga kuri Mobile money ari ubuntu mu gihe cy'amezi 3.
Muri Afurika y'Epfo naho, Vodacom yongereye cyane
ubushobozi bwa seriveri ku bafatabuguzi
bayo bose aho Urubuga rwa interineti rukubiyemo ibikoresho byo kwiga mu ndimi
zose 11 zemewe abiga bakabona uko bakurikira amasomo mu buryo bwiza harimo kubaha
umukoro, umwanya w’ibibazo ndetse na videwo zo kwiga bihujwe neza na gahunda yaho
yiswe CAPS.
2. Hakuweho
ikiguzi mu kohererezanya amafaranga no kuyakira
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima
(OMS) rivuga ko guhana inoti ari bumwe mu buryo COVID-19 ikwirakwizwa. Ni muri
urwo rwego umuyobozi mukuru wa MTN ya
Zambiya, Bart Hofker agira ati: “[hakenewe] byihutirwa gukuraho ibintu byo
kugendana amafaranga mu ntoki kugirango
hagabanywe ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ni yo mpamvu MTN Zambiya ndetse na Safaricom ya Kenya bakuyeho ikiguzi abantu bacibwaga
bohereza cyangwa bakira amafaranga yoherejwe kuri terefone igendanwa. Aba bombi
bavuga ko bakorana cyane n’intara zabo, amabanki kugira ngo barebe ko byakorwa
amafaranga adakomeje guca mu ntoki z’abantu.
3. Gutanga
ubufasha ku bikorwa by’ubuvuzi
Telkom yo muri Afurika y'Epfo yiyemeje gutanga hafi
ibihumbi 850 by'amadolari yo kongera ingufu mu bikorwa by'ubuvuzi bw'ibanze mu
gihugu mu rwego rwo kurwanya Covid-19. Umuyobozi mukuru w'itsinda rya Telkom,
Sipho Maseko abitangaza, yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu gutera inkunga
abakozi bashinzwe ubuzima bari guhangana n’iki cyorezo mu baturage ba Afurika y’Epfo.
Telkom irahamagarira andi mashyirahamwe yo muri
Afurika y'Epfo ndetse n’abaturage kugira uruhare mu gutanga umusanzu wabo
bagahangana n’iki cyorezo muri iki gihugu.
Src: itnewsafrica-com
TANGA IGITECYEREZO