RFL
Kigali

Wizikid yafashwe nk’umwirasi ubwo yavugaga umukobwa atatereta n'ubwo yaba umunyaburanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2020 13:13
0


Ni nyuma y’amakuru yagiye avugwa cyane cyane muri Nigeria ashimangira ko umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye ku rubyibiro nka Wizkid afite icyifuzo cyo kurongora umukobwa w’umuherwe.



Wizkid yeruye avuga ko atabana n’umukobwa ukennye. Mu biganiro bitandukanye Wizkid wavuzwe mu rukundo na Tiwa Savage. Yabajijwe byinshi mu kiganiro cyitwa “Tontrends”, bamubajije umukobwa w’inzozi ze maze avuga ko abantu bakwibagirwa ko yakunda umuntu yafata nk’umukene muri we.

Wizkid yagize ati “Ibi sinabikora {gutereta umukene}, nubwo naba nsinziriye sinagira inzozi zo kurongora cyangwa gutereta umukobwa w’umukene. Umusore wahiriwe nkanjye sinagira umutima wo kubana n’umukene”.


Wizikid avuga ko adashobora gutereta umukobwa ukennye

Wizikid ukorera muzika ye muri Nigeria, bamwe mu bafana be ntibishimiye iki gisubizo ahubwo bamushinje ubwirasi aho bavuze ko icya mbere ari urukondo atari imitungo y’umuntu bityo kuba avuga gutyo, bakaba babona nta rukundo agira ahubwo ko akunda amafaranga n’ibintu.

Mu minsi yashize kandi Wizkid yanyujije kuri Twitter ye ko yifuza gutera Inda Umuhanzikazi w’Umunyamerika Rihanna nk’icyifuzo yifuje kuva kera ariko kitaraba bamwe bumva bitazanabaho. Wizikid ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi muri Afurika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Nowo, Fever, Enery, Come closer, Joro, n’izindi.

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND