Ikigo cy’itumanaho cya Airtel-Tigo kigiye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Rayon sports, akaba ari amasezerano azasigira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda Miliyoni 240 z’amanyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu.
Nyuma
y'uko impande zombi zanyuzwe n’uburyo zakoranye
mu igeragezwa ry’amasezerano yatangiye muri Kamena 2018 ubwo Rayon Sports
na Airtel bagiranye amasezerano y’ubufatanye yamaze amezi atandatu.
Icyo
gihe impande zombi zemeranyije ishyirwaho ry’ipaki zihariye zitiriwe Rayon
Sports, umuntu uziguze hakagira amafaranga ashyikirizwa iyi kipe.
Ubu
buryo bwinjirije Rayon Sports agera kuri miliyoni 4 Frw nk’uko byemejwe
n’umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wabwiye Radio 10 ko ubu bagiye
gusinya andi masezerano y’imyaka itanu kuri uyu wa 22 Werurwe 2020.
Yagize
ati “Uyu munsi turaza gusinyana na Airtel andi masezerano y’imyaka itanu.
Kubera icyorezo cya Coronavirus, ndasinya ayo masezerano ubundi nyoherereze
Airtel nayo iyasinye iyohereze. Turaza gutangaza ibizaba biyakubiyemo.”
Imibare
y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yo muri Gashyantare 2020, igaragaza ko muri
miliyoni 9,6 z’abakoresha telefoni mu Rwanda, Airtel ifitemo miliyoni 4.2.
Iki
kigo gisanga nta gihombo kirimo gukorana na Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana
benshi mu Rwanda, kandi ko cyabonye birimo inyungu nyinshi cyane mu gihe cy’amezi
atandatu bakoranye, akaba ari nayo mpamvu bongeye kwifuza gukorana nayo.
Rayon
Sports iri gukora hasi no hejuru ishaka ubushobozi binyuze mu bafana bayo
ndetse no mu gushaka abaterankunga kugira ngo intego yihaye izazigereho, harimo n’intego y’igihe kirekire yo kubaka Stade yayo izaba yitwa ‘Gikundiro Stadium’.
Shampiyona
yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda,
ikazasubukura iyi kipe ikina umunsi wa 25.
Rayon Sports na Airtel bagiye gusinya amasezerano y'imyaka itanu y'imikoranire
Rayon Sports yicaye ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona
Abakunzi ba Rayon Sports bagira uruhare rukomeye cyane mu buzima by'iyi kipe
TANGA IGITECYEREZO