RFL
Kigali

Coronavirus: Nduhungirehe na Bamporiki bahwituye amadini bayasaba gufasha abayoboke aho kubaka amaturo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/03/2020 13:02
0


Min. Olivier Nduhungirehe na Min. Bamporiki Edouard, basabye abanyamadini n’amatorero gushyira imbere gufasha abayoboke babo kurusha uko babasaba gutura muri ibi bihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.



Kuva kuwa 14 Werurwe 2020 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus imaze kwandurwa n’abarenga ibihumbi 300 ku Isi naho abarenga ibihumbi 11 bakaba bamaze guhitanwa nayo.

Iki cyemezo cyahagaritse gusengera mu nsegero, abanyamadini banzura kunyuza inyigisho zabo kuri Televiziyo, Radio, kuri shene za Youtube ari nako bamwe bashyiraho nimero abakristo bakwifashisha batanga amaturo.

Ku wa 20 Werurwe 2020, Itorero ADEPR yasohoye itangazo rifite umutwe ugira uti “Uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe”. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem rivuga ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus harimo no ‘guhagarika amateraniro y’abantu benshi’.

Rivuga ko ADEPR yatekereje uburyo butatu ‘bwo korohereza abakristo gushyigikira umurimo w’Imana’ harimo-Gukoresha uburyo bw’umudiyakoni; gukoresha uburyo bwa konti ya Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo ndetse no gukoresha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money…"


Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR

Si ADEPR gusa iri kwaka abakristo amaturo ahubwo insengero nyinshi ni ko ziri kubikora muri iki gihe guteranira mu nsengero byahagaritswe mu kwirinda Coronavirus. Urugero rwa hafi ni Evangelical Restoration Church iyoborwa na Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana iherutse nayo kugaragaza nimero ya Mobile Money na konti ya Banki byakwifashishwa mu gutanga amaturo.

Ni ibintu bitakiriwe neza n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus, abanyamadini n’amatorero batakabibyajemo inyungu. Yavuze ko bagashatse uko bagoboka abakristo babo batabona ikibatunga aho kugira ngo babake amaturo. Yagize ati:

Muri iyi minsi twugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n'amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera Covid-19.


Amb.Olivier Nduhungirehe yanenze abanyamadini bari kwaka abakristo amaturo

Yunganiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko iki ari igihe aho abashumba bakwiye gutekereza uko batunga intama zabo kuko ari bo bafite intege nke. Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi amaturo atangwa, ko abanyamadini n’amatorero bagakoze mu isanduka bakagoboka, intama zabo. Ati:

Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.


Hon Bamporiki yasabye ADEPR abarizwamo kwita ku ntama z'Imana zibayeho nabi aho kuzaka amaturo

Ubutumwa bwa Nduhungirehe na Bamporiki bwishimiwe na benshi bavuze ko iki ari igihe cyo gufashanya.

Uwitwa Hakizimana Isaac yagize ati "Hon muvuze ukuri. Mu bihe nk'ibi buri wese hari ibyo aba agomba kwigomwa bityo na ADEPR niyigomwe amaturo. “N'ubundi ibikorwa by'itorero byarahagaze sinumva ayo maturo icyo yaba atangirwa. Abakristo bakeneye gufashwa kuko ubu nta kintu barimo kwinjiza kuko batarimo gukora.”

Jean Claude Habarugira, we yagize ati “Ndemeranya namwe Minister Bamporiki. Muri ibi bihe bikomeye ni bwo uruhare rw'inzego bireba (harimo n'amadini) rukwiye kugaragara mu bikorwa byo gufasha ab'intege nke.

Muhire Yves ati “Imyaka irenga 70 intama zitura, ariko abashumba nabo ntibahagaritse kurya, ndahamya ko ubu ibigega byabo birimo ubusa akaba ariyo mpamvu bakomeje gushyiraho uburyo bw'amaturo. Ubundi amaturo yari agenewe abakene n'abadafite ibyo kurya, none amadini yarabihinduye.”

Jean Claude Ndayishimiye ati “Ni byo rwose Hon. Nduhungirehe. Aya madini rwose akwiye kwiha akabanga. Bajyaga bavuga ko ari business abantu bakabikerensa none birigaragaje. Nta tandukaniro n'abacuruzi bazamura ibiciro bitwaje ibi bihe turimo.” 

Umunyamakuru Mecky Kayiranga yagize ati "Ibi nibyo Hon. @Bamporikie , ikibazo nuko ubona ko intama zabaye izo kuribwa aho gukemurwa, inama zanyu ni inyabwa bagakwiye kubirebaho."

Hari n'abakristo batishimiye kwakwa amaturo muri ibi bihe

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umukristo wa ADEPR witwa Fred Kalisa, ubarizwa muri Paruwase ya Rukiri 1 muri Kigali yavuze ko atishimiye uburyo abanyamadini bari kwaka abakristo amaturo muri ibi bihe bikomeye aho akazi kahagaze ndetse no gusenga mu nsengero bikaba byarahagaritswe ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Fred Kalisa usanzwe ari umuvugabutumwa yagize "Ubu Isi yose iri kwibaza ku kuntu twasohoka muri iki cyago ari nako hibazwa uko abatuye Isi babaho amadini uyu ni wo wari umwanya wabo nk'abihaye Imana kuba aba mbere gufasha abayoboke babo uko babaho cyane ko batagikora none bo bashishikajwe no guturisha abantu bari mu ngo nabo batazi uko buri buke."

Yakomeje agira ati "Ni nko gusanga umuntu anegekaye ukamwaka ituro. Ndabifata nko kudaha agaciro akaga abantu barimo. Abashumba ahubwo bari bakwiye kureba uko abantu bahuza imbaraga bagafasha abatishoboye. Abantu ntibazi uko babaho none uri kubaka n'utwo bafite." Yagize icyo asaba Leta ati "Leta ahubwo ikurikiranire hafi abitwaza Imana basonga abaturage."

Min.Nduhungirehe yavuze ko amadini akwiye gushaka uko yafasha abayoboke babo muri ibi bihe bya COVID-19

Min.Bamporiki avuga ko amaturo yatanzwe ari menshi ahubwo ko yagakozwemo mu kurengera abakiristo


Itorero rya ADEPR ryasohoye itangazo rigaragaza uburyo butatu bwakwifashishwa n'Abakristo batura amaturo

Itorero rya Apotre Joshua Masasu ryashyizeho uburyo Abakristo bakwifashisha batura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND