RFL
Kigali

Coronavirus: Kwisiga umuti wica microbe ntibikuraho umwanda neza nk’amazi n’isabune

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/03/2020 13:34
0


Nyuma y’uko icyorezo cya Covid 19 kimaze koreka imbaga nyamwinshi ku isi hose, abayobozi b’ibihugu bitandukanye bakangurira abantu kugira isuku ihagije bakaraba intoki zabo kenshi. Aha rero ni ho bamwe bakoresha amazi n’isabune abandi bagakoresha umuti wica microbe uzwi nka desinfectant.



Gusa abahanga bemeza ko uyu muti utamaraho umwanda nk’amazi n’izasune,Imwe mu ngamba nziza zo kwirinda Covid 19 OMS yatangaje, harimo gukaraba intokin’amazi meza n’isabune cyangwa se hagakoreshwa umuti ica microbe ndetse no kwirinda kwegerana

Gusa abahanga bemeza neza ko uyu muti nubwo wica microbe ariko udakuraho umwanda neza,Impamvu nuko mu gihe umuntu akarabye amazi meza n’isabune, umwanda uhita uvaho ako kanya mu gihe iyo umuntu akarabye wa muti uzwi nka desinfecta bisaba igihe kingana n'iminota itanu kugira ngo umwanda uveho kandi nabwo mu gihe wawisize neza.

Muri make, niba uri iwawe mu rugo, hitamo gukoresha amazi meza n’isabune gusa mu gihe utari mu rugo wakoresha uwo muti ariko nabwo kenshi ukagerageza kuwugeza kuri buri mwanya w’intoki zawe kugirango umenye neza ko umwanda wagushizeho.

Ikindi ukwiye kumenya neza nuko uyu muti wica microbe atari byiza kuwukoresha ku bana kuko ushobora kubatera ibibazo bitewe nuko bakora ku munwa no mu maso kenshi bikaba byabaviramo ingaruka zitari nziza.Abahanga bakomeza bavuga ko niba ntacyo bigutwaye koresha amazi n’isabune kuruta uko wakoresha disinfectant.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND