RFL
Kigali

Ibikubiye mu ibaruwa Donald Trump yoherereje Perezida wa Koreya y'Amajyaruguru Kim Jong Un

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/03/2020 8:00
0


Perezida Donald Trump yoherereje ibaruwa Kim Jong Un amusaba ubufatanye ku ngamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima bwa benshi ku Isi ndetse n’imibanire myiza hagati y'ibi bihugu bibiri. Ese kuki Trump yongeye gutera intambwe isanga Kim Jong Un, byaba ari ubuhoro?.



Mu mwaka wa 2018 Isi yose yari ihanze ikizava mu mbizi zari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y'Amajyaruguru, gusa byaje kurangira bisa n'ibihoshejwe n’imishyikirano yabaye hagati ya Trump na Kim. Magingo aya Isi yose iri kwibaza icyatumye Trump asubira kureba Kim ukunze kuvugwaho kutavugirwamo ndetse no gukunda gukora ibitwaro kirimbuzi.

Ingingo zikubiye mu ibaruwa Trump yoherereje Kim harimo kubagarira ubucuti hagati y'ibi bihugu byombi ndetse n'ubufatanye mu kurwanya indwara z’ibyorezo nka coronavirus iri kuzahaza Isi muri iyi minsi.Kim Jong Un na Donald Trump ubwo bahuraga mu mwaka wa 2018

Mushiki wa Kim Jong Un ndetse n’umuyobozi uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi, batangarije ikinyamakuru KCNA ko bashimira Trump ku bw'iyi ntambwe ateye yo kugira umuhate mu gushyigikira icyatuma ibi bihugu byiyunga ndetse bikagira n'imikoranire ya hafi abinyujije mu kohereza iyi baruwa.  

Kim Yo Jong yatangaje ko ibaruwa yohererejwe musaza we ikubiyemo ubusabe bwo gushyigikira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire ya hafi mu kurwanya indwara z’ibyorezo ziri gukangaranya Isi nk'uko covid-19 iri kubikora. Yavuze ko Perezida Kim yakiranye ibyishimo byinshi iyi baruwa. 

Magingo aya nta muntu n'umwe uragaragara muri Koreya ya ruguru urwaye iki cyorezo, gusa iyi ngingo benshi ntibari kuyivugaho rumwe. Igishoboka ni uko uyu muyobozi usanzwe uzwiho guhisha amabanga y'igihugu cye ko bishoboka ko no kuri iki cyorezo haba hari abantu barwaye ariko Leta ikanga kubitangaza. 

Ku rundi ruhande inzobere mu bijyanye n'ubuvuzi zivuga ko Koreya ya ruguru idafite inzego z’ubuvuzi ziteye imbere ndetse ngo iki cyorezo kihageze cyahitana benshi kandi ubutabazi kugera muri iki gihugu birasa n'ibigoye.

Ese ni iki Kim Jong Un yishyingikirije gituma ahugiye mu gukora ibisasu by’ubumara mu gihe Isi yose yoretswe n’icyorezo cya Covid-19?

Perezida Kim ashobora kuba afite abarwayi b'iki cyorezo akaba adashaka kubishyira ahagaragara. Gusa na none birashoboka ko ntabo yaba afite kuko ingendo z'abantu bava cyangwa bajya muri iki gihugu imbere ntizikunze kubaho. Ku bw'iyi mpamvu ntaho abaturage ba Koreya ya ruguru bahurira n'umuntu ubanduza.

Ese ni iki gitumye Trump agaruka gushaka umubano muri Koreya ya ruguru?

Donald Trump na Kim Jong Un 

Nyuma y'uko icyorezo cya coronavirus kimaze kuzengereza benshi mu batuye Isi ndetse Amerika nayo ikaba yashegejwe bikomeye bigeze n'aho ubucuruzi, amashuri ndetse n’ingendo bihagarara, abasesenguzi ba Politike bavuga ko Trumpa ashobora kuba ari kubunza imitima yibaza ikigiye gukurikira, yashobewe. 

Kujya muri Koreya ya ruguru kwa Donald Trump byaba bimeze nka ya mvugo bajya bavuga ngo 'uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe'?

Iyi nkuru y'uko Trump yahaye ibaruwa Perezida Kim yaje nyuma y'uko Trump amaze iminsi ashinza Abashinwa kumwanduza icyorezo cya coronovirus ndetse binashimagirwa n'imvugo ye aho akunze kugaragara atacyita izina ryacyo ahubwo akacyita virus y'abashinwa ”Chinese virus”. 

Igicyekwa ni uko Trump agamije gukorana bya hafi na Perezida Kim akunze kwita Locket man wamufasha kuba yagira icyo ageraho muri iyi ntambara y’amagambo ari guterana n’Abashinwa nyuma y'uko bagiye imbizi bapfa murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) bikarangira atsinzwe none ubu akaba azahajwe na virus avuga ko yakozwe n’Abashinwa.

Src: time.com, aljazeera.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND