RFL
Kigali

Umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2020 19:35
0


Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu babiri (2) barwaye Coronavirus. Ibi bikaba byatumye umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera kuri cumi n’icyenda (19).



Abagaragaweho Coronavirus ni ‘Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020’.  

Undi ni ‘Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe 2020 aturutse i Dubai’.

Aba barwayi bose baravurirwa ahantu habugenewe. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo nabo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.     

Ejo hashize ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ingamba nshya zizamara ibyumweru bibiri. 

Harimo ko ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’uturere zahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa ‘birabujijwe’.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.  

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro.


Uyu munsi hagaragaye abantu babiri banduye Coronavirus







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND