RFL
Kigali

Coronavirus: Igisubizo cya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku bifuza gukurirwaho ubukode bw'amazu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/03/2020 17:30
0


Muri iyi minsi abantu benshi bari kwibaza uko bizagenda ku bijyanye n'ubukode bw'amazu babamo muri Kigali n'ahandi muri iki gihe abantu basabwa kuba bari mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.



Abibaza ibi bashingira ku kuba abacuruzi batari bacye barafunze amaduka yabo, abamotari bagahagarika akazi ka buri munsi, n'abandi banyuranye bagasabwa guhagarika akazi kabo, kandi benshi muri bo ugasanga bakorera mu mazu bakodesha muri Kigali ndetse no mu yindi mijyi. Kuba akazi karahagaze mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri, ni ho bamwe bashingira basaba ko Leta yabingingira ba nyir'amazu, bakabakuriraho ubukode.

MINISITIRI UFITE MU NSHINGANO UBUCURUZI ABIVUGAHO IKI?

Minisitiri Ushinzwe Ubucuruzi ndetse n’Inganda yagize icyo abivugaho kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 mu kinganiro yagiranye na Radio ndetse na Television Rwanda. Hano yari arimo kuvuga ku ngamba zijyanye n’ubucuruzi n'ibindi bikorwa byerekeye ishoramali muri iyi minsi hafashwe ibyemezo bisa n'ibigoye mu rwego rwo guca intege icyorezo cya coronavirus.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye ubwo yari arimo asobanura byinshi kuri izi ngamba cyane cyane izijyanye n'ubucuruzi, bageze mu mwanya wo kwakira ibibazo, maze umwe mu baturage amubaza iki kibazo, ati” Ese ku bantu bakoreraga ubucuruzi mu mazu bakodeshaga none ubu bakaba barahagaze nta kintu leta yabafasha nko kuba hashakwa ukuntu bakurirwaho ubukode?”

Umunyamakuru wari uyoboye ikiganiro, akimara gusoma iki kibazo cyari kibajijwe n'umuturage, Minisitiri Hakuziyaremye mbere yo kugisubiza yabanje gutangara cyane. Yasubije ko magingo aya nta kintu kijyanye no kuba hakurwaho ubukode bw'amazu n'ubwo benshi batari kuyakoresha.

Yijeje uwari ubajije iki kibazo ko kizwi kandi ko ibi byumweru bibiri byateganyijwe biramutse byongerewe ari ho Leta yareba icyakorwa mu rwego rwo korohereza abaturage ndetse bakabasha guhuza abakodesha amazu n’abayakodeshwa hakarebwa icyakorwa.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye akimara gusubiza iki kibazo, umunyamakuru yahise yungamo amubaza niba abantu baba mu mazu bakodesha kandi akazi kabo ka buri munsi karahagaze kandi kakaba katabemerera gukorera mu rugo, Minisitiri amusubiza ko nabo igisubizo yatanze kibareba.

Minisitiri Hakuziyaremye yagize ati "Abibaza ku bijyanye n'abakodesha amazu ndumva muri ibi byumweru 2 ntabwo byashoboka ariko turagenda tureba imbere. Uko ibihe bigenda imbere ni ko n'ingamba leta yagenda izifata ifasha abantu bahura n'ibabazo by'imibereho cyangwa kubura akazi kubera iki cyorezo nabo ko twashobora kubabonera ibisubizo." 

Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza ingamba Leta yafashe mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus. Barasabwa gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa. Buri umwe arasabwa kuguma iwe mu rugo keretse gusa ugiye guhaha cyangwa ugiye mu kazi gatanga serivisi zikenewe cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND