RFL
Kigali

"Nyamara yakora akantu abantu bagatangara!" Theo Bosebabireba mu ndirimbo nshya y'ihumure-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2020 16:13
0


Theogene Uwilingiyimana {Theo Bosebabireba} yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nyamara yakora akantu' ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku bantu bose bugarijwe n'ibibazo binyuranye. Igarukamo cyane amagambo agira ati "Nyamara yakora akantu abantu bagatangara".



Theo Bosebabireba uri kubarizwa muri Uganda, yasohoye iyi ndirimbo nshya kuri iki Cyumweru tariki 22/03/2020 ahagana saa Tanu z'amanywa. Ni indirimbo ifite iminota 5 n'amasegonda 16. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yari ayisanganywe itararangira, ati "Nari nyifite itararangira ngira Imana barayimpa ndavuga nti reka nyishyire hanze."

"Ibigeragezo biraguhiga, abanzi bawe baraguhiga, akagambane karakozwe ndetse na ruswa zarakozwe ariko uzabica mu myanya y'intoki bisigare bisiganuza. Abakwanga nibavuga ujye winumira, nibagira icyo bakora, ujye ubihorera, iby'Imana itarakora, iminsi izabirangiza. Mana wakoze agatendo Sara abyara Isaka araseka. N'ubu wakora akantu ugatungura abantu. 

(...) Nta nduru nta rusaku byayibuza kumva ukuri. Kuva mu Itangiriro kugeza mu Ibyahishiwe ni we Mwami w'ukuri. Witinya shira ubwoba ukuri imbere ndamuzi, ukurwanirira ni umwe, afite uko azabigenza, humura. Yakoze intambara muri Egiputa, ahamagara imbwa n'ibikeri mu mirwano, amagare n'ingabo bya Farawo abiroha mu nyanja." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya Theo Bosebabireba yashyize hanze.


Bosebabireba yakoze indirimbo y'ihumure ku bugarijwe n'ibibazo

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYAMARA YAKORA AKANTU' YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND