RFL
Kigali

Paolo Maldini wamamaye muri AC Milan n’umuhungu we banduye Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 15:02
0


Paolo Maldini wakiniye AC Milan yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Butaliyani imyaka 25 akanayibera kapiteni, n’umuhungu we w’imyaka 18 witwa Daniel Maldini basuzumwe basanga banduye icyorezo cya Coronavirus ikomeje guhitana benshi mu Butaliyani.



Ikipe ya AC Milan yemeje aya makuru ivuga ko Umuyobozi wayo wa Tekiniki, Paulo Maldini wayibereye kapiteni mu myaka yashize, we n’umuhungu we, Daniel Maldini w’imyaka 18, bombi banduye Coronavirus.

AC Milan yavuze ko Daniel Maldini yari amaze iminsi yitoza hamwe n’abakinnyi b’ikipe ya mbere, aba bombi bakaba bashyizwe mu kato mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri bakazagaruka mu ikipe ari uko bavuwe bagakira.

Aba bombi byatangajwe ko banduye mu gihe ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Butaliyani kugeza tariki ya 3 Mata 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Imibare yo kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, igaragaza ko u Butaliyani aricyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi, aho ejo hashize icyo cyorezo cyahitanye abantu 793 bigatuma igiteranyo cy’abamaze gupfa muri icyo gihugu kigera kuri 4825.

Paolo Mardini w'imyaka 51 y'amavuko yakiniye AC Milan yonyine mu buzima bwe aho yahere mu ikipe y'abakiri bato, aza gukomereza mu ikipe nkuru ayikinira imyaka 25, atwarana nayo ibikombe byinshi cyane ndetse hafi ya byose bikomeye ku Isi, asoza umwuga wo gukina muri 2009 aba umuyobozi muri iyi kipe, aho kuri ubu asigaye ari umuyobozi wa Tekinike.


Paolo Maldini n'umuhungu we Daniel Maldini banduye Coronavirus







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND