Airtel Rwanda
Kigali

Paulo Dybala n’umukunzi we bemeje ko banduye Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/03/2020 11:40
0

Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani Paulo Dybala ndetse n’umukunzi we Oriana, bemeje ko banduye icyorezo cya Coronavirus nyuma yo gukorerwa ibizamini.



Mu minsi ishize byari byavuzwe ko uyu mukinnyi nyuma ya myugariro Rugani, nawe yanduye virus ya Corona, ariko aya makuru aza guhakanwa bavuga ko ari ibihuha.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Dybala yatangaje ko we n’umukunzi we, Oriana, bombi banduye Coronavirus, ariko bameze neza.

Yagize ati “Muraho mwese, ndashaka kubamenyesha ko twembi twakiriye ibisubizo,  njye na Oriana,  dusanga twaranduye icyorezo cya Covid-19. Amahirwe ni uko tumeze neza kandi turabashimiye ku bw’ubutumwa bwanyu kandi turabasuhuje mwese”.

Dybala yabaye umukinnyi wa Gatatu wa Juventus wanduye Coronavirus, aho yiyongereye kuri bagenzi be babiri bakinana,  barimo Daniele Rugani na Blaise Matuidi batangajwe ko bafite iyi virus mu minsi ishize.

Umukunzi wa Dybala, Oriana Sabatini, asanzwe ari umuhanzikazi n’umukinnyi wa filimi na we ukomoka muri Argentine ndetse ni umwishywa wa Gabriela Sabatini wamamaye cyane muri Tennis akanatwara  irushanwa rya US Open mu 1990.

Hari impungenge ko uyu mubare muri Juventus w'abarwaye Coronavirus uziyongera nyuma y'uko Daniele Rugani mbere y'uko avumburwa ko arwaye yahuye ndetse anishimana na bagenzi be nyuma y’umukino Juventus yari imaze gutsindamo Inter Milan muri shampiyona, watumye ihita inashimangira umwanya wa mbere.


Dybala n'umukunzi we Oriana bemeje ko banduye Coronavirus



Dybala abaye umukinnyi wa 3 wa Juventus wanduye Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND