RFL
Kigali

Airtel Rwanda yahaye abakiriya impano yo kohereza SMS ku buntu mu kubafasha kwirinda COVID-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2020 2:32
0


Nyuma y’uko hemejwe ko Covid-19 yageze mu Rwanda, Airtel Rwanda yateye intambwe mu gufasha abakiriya bayo kuguma ku murongo ibaha kohereza sms ku buntu ku murongo wayo.



Iyi gahunda yatangijwe tariki 20 Werurwe 2020, ikaba izafasha abakiriya ba Airtel kohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu bityo babashe kuguma hafi y’inshuti n’abavandimwe. Kohererezanya SMS ku buntu bije byiyongera ku ikurwaho ry’amafaranga abakiriya bakatwaga bohereza, bakira amafaranga banishyura ibicuruzwa.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati "Tuzi neza ko abakiriya bacu batari kuva mu ngo zabo, batari kubasha kugenda ngo babashe guhura n’inshuti n’abavandimwe. Kubaha kohererezanya SMS ku buntu bizabafasha gukomeza kugirana ubumwe mu miryango yabo bakomeza kwirinda kwegerana kimwe n’izindi ngamba bashyiriweho na leta.”

Iyi mpano idasanzwe ije nk’umusanzu wa Airtel Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Avuga kuri iyi gahunda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Yves Iradukunda, yagize ati  "Kuba Airtel yatanze kohererezanya SMS ku buntu ni icyemezo kiza cyiyongera kuri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda mu gukangurira abantu kuguma hamwe ariko bategerana. Ubu noneho, ni bwo dukeneranye kurusha mbere, inshuti n’umuryango bakaguma hamwe muri ibi bihe bitoroshye."

Airtel ikomeje gukorana bya hafi na n’itsinda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu gukurikiranira hafi uko hagenda haba impinduka zijyanye na Coronavirus, kandi ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye guhura hagati y’abantu no guhanahana amafaranga mu ntoki. 


Kohereza SMS ni ubuntu ku bantu bakoresha umurongo wa Airtel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND