Airtel Rwanda
Kigali

Stella Manishimwe yakoze mu nganzo asaba Imana gutabara Isi yugarijwe na Coronavirus-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2020 14:30
0

Stella Christine Manishimwe ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane bo muri ADEPR, yakoze mu nganzo atabaza Imana muri ibi bihe bikomereye Isi aho yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 10. Mu Rwanda abamaze kwandura iyi ndwara baragera kuri 17.



Stella Manishimwe ukunzwe mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore', Utakurusha gusenga ntakajye agutera ubwoba', n'izindi, yafashe ikaramu yandika indirimbo ifite iminota 6 n'amasegonda abiri, ayita 'Mana tabara Isi'. Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu bwami bw'Imana ku bw'imitima myinshi ihungabanyijwe n'icyorezo cya Coronavirus. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa butabaza Imana ngo igirire impuhwe Isi ivaneho iki cyorezo nk'uko yabisezeranyije abayizera.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo "Mana ni wowe gusa twiringiye muri ibi bihe. Ni wowe gusa uri hejuru ya byose watabara Isi Mana nyir'ibihe. Ni wowe twiringiye, ni wowe duhanze amaso. Ni wowe wivugiye uti nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, nkohereza inzige, nkohereza mugiga n'ibindi byorezo, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bagaca bugufi bagasenga kandi bakihana bakareka ingeso zabo mbi nzumva ndi mu ijuru maze mbakirize igihugu, mbahaze amahoro, iryo ni isezerano nabasezeranije."

Stella Manishimwe avuga ko iyi ndirimbo ye yayigishijwe na Malayika


Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Stella Manishimwe yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayihawe mu nzozi, ayigishwa na Malayika mu mpera z'umwaka ushize. Ati  "Iyi indirimbo nayihawe mu nzozi nyigishwa na Malayika mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize birazanirana n'ijwi ryayo kuko nabonaga yashyizeho projecteur. 

Igitero cya mbere ndayiga ndahimenya ndakanguka nyandika muri agenda. Igitero cya mbere cyari gifite amagambo mu nyuguti nini zigaragara cyane ZABURI 123:2 "Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja, nkuko amaso y'umuja ayahanga nyirabuja niko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu kugeza aho azatubabaririra."

Yakomeje agira ati "Naho igitero cya kabiri 2 INGOMA 7:13-14. Hari nka saa cyenda zijoro noneho maze kuyandika niyumvamo ibihe by'amasengesho bidacika ndasenga ngeza nka saa kumi n'imwe n'igice, nsoje mbwira umutware indirimbo Malayika ampaye ko ikomeye kandi iri mu njyana ntamenyereye kandi ko Malayika ansabye kuyisohora vuba, arambwira ati ubikore vuba, nanjye nti numvise ikomeye nzabanza nyifate."


Stella Manishimwe yakoze indirimbo itabaza Imana

Icyakora ngo byarangiye atayikoze icyo gihe. Aho icyorezo cya Coronavirus cyadukiye, avuga ko yaje gusanga ubutumwa buri mu ndirimbo ye bwafasha imitima ya benshi. Yagize ati "Byarangiye ntahikoze nyuma rero iki cyorezo kije nsanga ni indirimbo yo gufasha abatuye Isi ndetse no kubereka icyakorwa kuko ni ibihe bikomereye buri wese yaba umukire, yaba umukene, yaba umuzungu cyangwa umwirabura twese amaso yacu ni ukuyahanga Uwiteka ni we wenyine watabara Isi."

Yasoje agira icyo asaba abari bwumve iyi ndirimbo ye, ati "Icyo nabwira abari buyumve ni uko umuti w'ikibazo isi yose ifite uri mu byanditswe Byera. Yabasabye ibi bikurikira "Kwishingikiriza ku cyo Imana yavuze mu ijambo ryayo, kwicisha bugufi tugasenga, tugashaka mu maso h'Imana bundi bushya, tugahinduka, tukareka ingeso zacu mbi. 

Imana nayo izumva iri mu ijuru, maze idukirize Igihugu ndetse nisiyose muri rusange. Nubwo tudashobora guterana ariko dushobora guhuza umutima tugasenga Imana igatabara isi kuko turugarijwe kandi umwanzi uhiga mwene muntu ntarobanura. Nimureke dusenge Imana izatabara vuba bidatinze kuko ni isezerano."


Stella Mnaishimwe arasaba Imana gutabara Isi yugarijwe na Coronavirus

REBA HANO INDIRIMBO 'MANA TABARA ISI' YA STELLA MANISHIMWE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND