RFL
Kigali

Ese umwana w’umuntu naza, azasanga kwizera kukiri mu Isi? Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2020 17:03
0


Luka 18: 7-8 "Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira y'uko izazirengera vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?"



Mu nyigisho ze, Yesu yakundaga kunyuza ibintu byinshi mu migani, bamwe mu bigishwa be cyangwa abasoma iyi migani hari ubwo batabashaga kumenya icyo igenura, ariko uko barushaho kumutega amatwi, gusenga no gusoma inyandiko nyinshi bagera aho bagasobanukirwa ubwiru bw’ijambo natwe ni bwo buryo tugenda tumenya icyo Yesu atubwira.

Aha dusomye, Yesu yigishaga abamukurikiye uburyo Imana itirengagiza abayitakiye, abacira umugani w’umupfakazi watakiye umucamanza utarubahaga Imana, ndetse ntiyite no kubantu ngo amurengere ku mwanzi we ariko ntiyamugirira impuhwe, ku bw’agahinda n’umubabaro w’uyu mupfakazi yakomeje kwinginga aratitiriza kugeza ubwo umucamanza arambiwe amurengera atabitewe n’uko amukunze ahubwo kubwo kwanga ko ahora imbere ye. Maze Yesu arabatwira ati “Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Oya.

Muri uyu mugani harimo amasomo menshi ariko muri iyi nyigisho nateguye ndagaruka cyane ku kudacika intege no Kwizera.

Kwizera ni ingabo ikomeye kuri twe Aba Kristo idufasha kwegera Imana, kwinjira mu migisha Imana itugenera ndetse no kuyinezeza, Iyo umuntu yambaye Kwizera ahagarara atajegajega, yizera ko n’aho isi yahinduka, n’aho imisozi yakurwa ahayo, n’aho amapfa yatera ahora yizeye ko Uwiteka ariwe Uri hejuru ya byose kandi ko guhindura ibihe biri mu kuboko kwayo.

Kutizera cyangwa Gutakaza ibyiringiro biva kuri Satani, ni intwaro akoresha ngo asenye umuntu, Aduce intege, ndetse atwice duhagaze anakureho umubano wacu n'Imana kuko azi neza ko bidashoboka ko umuntu utizera anezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Icyo Satani abanza gukora ni ukudutera ubwoba, Akatwereka ko birangiye ko Nta murengezi, akaguhahamura, akazamura amaganya no kwiheba, Ariko ibi byose ni iterabwoba kuko hejuru yúburiganya bwe Hari Yesu wamunesheje.

Iyo dusomye mu gitabo cy’umuhanuzi Mika 4:9 yahanuriye ubwoko bw’Imana ababaza ati “Ariko none ni iki gituma muvuza induru?Mbese nta mwami mufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda? Mu marangamutima yacu ibibahiga byari bihari (2 Abami 25,25 ) ariko Imana ntijya ikangwa na biracitse, no mu muriro waka ibasha kuharindiramo umuntu, mu nyanja ibasha kuhaca inzira, no mu butayu iharema iriba ntijya inezerwa n’uko Satani atwihererana ngo amaganya aturenge, ahubwo Ishaka ko tuyikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe (1 Petero 5:7).

Umwami wacu Yesu ni umwami w'amahoro yahozeho, ariho kandi azahoraho, uyu mwanya arakubwira ati “Mugire amahoro, mu isi mugira imibabaro ariko muhumure Nanesheje iyi si, Nta kintu na kimwe gikwiye gutuma tumutakariza ikizere, kuko ibyo tunyuramo byose yabitumenyesheje kare kugirango Dukomere mu kwizera, ariko se ko ari hafi kugaruka Naza azasanga kwizera kukiri muri twe ?

Mukomere mushikame mushorere imizi muri we, yitaye ku gusenga kwacu bitinde bitebuke araza kwigaragaza. 

Yari Ev Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND