RFL
Kigali

FC Sion yo mu Busuwisi yirukanye abakinnyi 8 barimo na Alexandre Song na Johan Djourou bakiniye Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/03/2020 16:56
0


FC Sion yo mu Cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Busuwisi yahisemo kwirukana abakinnyi bayo umunani barimo Alexandre Song na Johan Djourou bakiniye Arsenal igihe kinini, kubera imyitwarire bagaragaje ubwo bamenyeshwaga ko imyitozo ihagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.



Mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka ni bwo FC Sion yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse ibikorwa by’imyitozo kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, abakinnyi 8 barimo na Alexandre Song bagaragarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko batishimiye iki cyemezo kuko babonaga kizahungabanya imishahara yabo.

Ubuyobozi bw’ikipe ya FC Sion ibarizwa ku mwanya wa Munani muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Busuwisi ntibwakiriye neza iyi myitwarire y’aba bakinnyi, maze buhitamo kubasezerera.

Alexandre Dimitri Song Billong w’imyaka 32 uvuka muri Cameroon, yanyuze mu makipe akomeye cyane arimo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelone yo muri Espagne, ni umwe mu bakinnyi birukanwe n’ikipe ya FC Sion kubera imyitwarire idahwitse yo kwigumura.

Abakinnyi umunani ni bo birukanwe, barimo Alex Song, Ermir Lenjani, Xavier Kouassi, Seydou Doumbia, Mickaël Facchinetti, Christian Zock, Birama Ndoye na Johan Djourou. Aba bakinnyi baherukaga kugaragara mu kibuga bari kumwe n’ikipe ya FC Sion bakina umukino w’irushanwa,  tariki ya 28 Gashyantare 2020.

Gusa ariko nubwo ibi byabaye, ihuriro ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Busuwisi ryamaganiye kure iri yirukanwa ry’aba bakinnyi rivuga ko rigomba guteshwa agaciro mu gihe cya vuba.

Hitezwe niba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Busuwisi hari icyo rivuga kuri iki kibazo cy’aba bakinnyi.


Alexandre song na bagenzi be 7 birukanwe kubera imyitwarire mibi


Song na Johan Djourou bakinanye muri Arsenal bose birukanwe na FC Sion


Song yari umukinnyi ufatiye runini FC Sion


Dumbia Seydou mu bakinnyi 8 birukanwe na FC Sion


Birama Ndoye nawe ari mu bakinnyi birukanwe muri FC Sion





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND