RFL
Kigali

Igisubizo cya Nina ku bivugwa ko Charly yamutanye itsinda rishinjwa gutwara indirimbo 'Ibirenze ibi'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2020 12:57
0


Umuhanzikazi Fatuma Muhoza [Nina] yagize icyo avuga ku bivugwa ko yatandukanye na mugenzi we Charlotte Rulinda [Charly] baririmbana mu itsinda rya Charly&Nina anasubiza abashinja iri tsinda kwiba indirimbo 'Ibirenze ibi' iheruka kujya hanze.



Ni nyuma y’inkuru zumvikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko itsinda rya Charly&Nina rishobora kuba riri mu marembera nyuma y’uko Charly 'arivuyemo'.

Ntabwo higezwe hatangazwa byimbitse impamvu yatumye aba bahanzikazi bamaze kubaka izina batandukana ndetse na ba nyir’ubwite nta wari wigeze agira icyo abivugaho.

Inkuru zavugaga ko batandukanye ahanini zaturukaga ku mafoto yasohotse umwaka ushize agaragaza buri umwe ukwe ndetse no kuba Nina yararirimbye wenyine mu bukangurambaga bwa "EAC iDeserve" muri Kaminuza ya KIE mu minsi ishize.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nina yahakanye ibyo gutandukana na Charly kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye abyumva ariko bagakomeza gukora. Ati “Ntabwo ari byo (abisubiramo). Ejo bundi twasohoye indirimbo [Akubita agatwenge]…Ababivuga bafite impamvu zabo (abavuga ibyo gutandukana). Ni ibivugwa bimaze n’igihe bivugwa.”

Nina kandi yavuze ku ndirimbo baherutse gushyira hanze bivugwa ko batwaye umuhanzikazi Gloria Bugie wasohoye imeze nk’iyabo nawe yise ‘Ibirenze ibi’ kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020.

Iri tsinda ryasohoye iyi ndirimbo hashize amezi ane nta yindi bashyira hanze. Mu minsi 15 iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro 26,839 ubwo twandikaga iyi nkuru. Ni mu gihe indirimbo yayibanjirije yitwa 'Umuti' imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 232 mu mezi 5 imaze kuri Youtube.

Nina yavuze ko umushinga w’iyi ndirimbo ‘Ibirenze ibi’ batangiye kuwukora bakiri kumwe na Alex Muyoboke wari umujyanama wabo.Avuga ko batinze kuyisohora bitewe n’uko bongeye gufata amashusho yayo ‘kuko aya mbere yari mabi’.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IBIRENZE IBI' YA CHARLY&NINA


Acyeka ko Alex Muyoboke ari we wayihaye Gloria Bugie wayisohoye kuri uyu wa Gatanu.Ati “Indirimbo twari tuyifite cyera tukiri kumwe n’uriya mugabo (Alex Muyoboke) ubwo wenda yayitanze. […] Indirimbo tuyimaranye imyaka itatu. Twari twaranayikoreye na ‘video’ ariko ‘video’ yari mbi cyane bigize impamvu yatumye tutayisohora.

Nonese wowe urumva ari inde koko? Nkubwiye ko indirimbo tuyimaranye imyaka itatu. Indirimbo yari ifite amashusho. Kuba umuntu yafashe indirimbo y’undi muntu akayitanga hari ibindi bintu biba byihishe inyuma (aravuga Alex Muyoboke). Ibyo ng’ibyo ni byo ashaka reka abigereho.”

Yavuze ko na Gloria Bugie uvuga ko indirimbo ari iye ‘azi neza aho yayikuye’. Ati “Arabizi neza ko atari iye. Rero iyo umuntu akoze ikintu nk’icyo ng’icyo hari ibindi bintu aba ashaka kandi twe ntabwo aribubituboneho.” Nina yavuze ko ntacyo biteguye gukora hagati yabo na Gloria Bugie.

Ni iki Alex Muyoboke avuga kuri ibi ashinjwa na Nina?

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alex Muyoboke wahoze ari umujyanama wa Charly&Nina bakaza gutandukana, yavuze ko ntacyo ashaka kuvuga kuri iki kibazo kuko afite byinshi ahugiyemo kandi ko igihe Nina avuga ko iyi ndirimbo yakorewe atari kumwe nabo.

Igisubizo cya Gloria Bugie usohoye indirimbo 'Ibirenze ibi' nyuma y'iminsi 15 isohowe na Charly&Nina

Mu kiganiro na INYARWANDA, Gloria Bugie yavuze ko muri Mutarama 2019 ari bwo yatangiye umushinga w’iyi ndirimbo ‘Ibirenze ibi’. Avuga ko yatindijwe no kuyisohora bitewe ‘n’ibibazo by’amafaranga’.

Yavuze ko nawe atazi uko byagenze kugira ngo iyi ndirimbo igere mu maboko ya Charly&Nina.Ati “Indirimbo ni iyanjye sinzi aho bayikuye. Nayikoranye na Iyzo Pro (Producer). Mu minsi ishize ni bwo nabonye bayisohoye ariko ntibyambuza nanjye kuyisohora.”

Gloria avuga ko akimara kumva ko Charly&Nina basohoye indirimbo ‘Ibirenze ibi’ yavuganye na Producer Iyzo Pro amubaza uko byagenze nawe amubwira ko ‘yatunguwe’.

Ati “Yambwiye ko yatunguwe. Ntabwo azi neza uko byagenze. Njyewe uko nabyakiriye ntabwo nabyakiriye neza. Kuko nari nzi ko ari iyanjye. Ntabwo nagombaga kuvuga byinshi ahubwo nagombaga kuyisohora, indirimbo zikivugira.”

Uyu mukobwa avuga ko byashoboka ko hari umuntu wamutwaye umushinga w’iyi ndirimbo kuko mu bihe bitandukanye ari muri ‘studio’ yayiririmbaga hari abahanzi batandukanye.

Gloria avuga ko atagamije kuzamukira ku izina rya Charly&Nina ati "Nayisohoye nzi ko abantu bari bumvuge ibyiza n’ibibi bari bantuke ariko ntabwo bindeba. Ibyo ntabwo byankanga.”We ahamya ko indirimbo ye irusha uburyohe iya Charly&Nina.

Producer Iyzo wakoze iyi ndirimbo Gloria Bugie yasohoye, yabwiye INYARWANDA, ko atazi uko byagenze kugira ngo izi ndirimbo zibe zisa kandi zarakozwe n’aba-Producer batandukanye.

Ati “Twebwe twabonye indirimbo isohoka. Kuri twe yari ikiri muri studio tukiyikora. Nari ntarayiha ba nyirayo, nshiduka yasohotse.”

Iyzo avuga ko kuba indirimbo ya Gloria Bugiye yari imaze umwaka n’amezi abiri iri mu studio habanje kuyitondera. Yahamije ko ibicurangisho bigize indirimbo ya Gloria Bugie bihuye neza n’ibiri mu ndirimbo ya Charly&Nina.

Ati “Nta kintu na kimwe bahinduyeho. N’amagabo byose. Wenda ahantu bitandukaniye twebwe indirimbo ifitemo udushya duhagije, imeze neza…Ibindi byose ni ‘copy and paste.”

Nina waririmbye wenyine mu birori byabereye muri Kaminuza ya KIE, avuga ko mu bihe bitandukanye yumvise ko batandukanye nk'itsinda ariko ko ari 'ibihuha'


Nina avuga ko we na Charly bahugiye mu bikorwa by'umuziki

Umuhanzikazi Gloria Bugie avuga ko indirimbo 'Ibirenze ibi' yatangiye kuyikora muri Mutarama 2019. Ni mu gihe Nina avuga ko bari bayimaranye imyaka itatu

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IBIRENZE IBI' YA GLORIA BUGIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND