Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, nyuma y’amasaha make Perezida w’iyi kipe, Sadate Munyakazi, asabye abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose kuyiba hafi by’umwihariko mu rwego rw’amikoro muri ibi bihe bigoye Isi iri kurwana n’icyorezo cya Coronavirus, abafana bakusanyije amafaranga arenga miliyoni.
Rayon
Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa
bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’imikino biri kuba kubera icyorezo cya
Coronavirus, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi
bwayo bwasabye abafana kuyiba hafi no kuyigoboka muri ibi bihe bigoye.
Ni
uburyo umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports aho aherereye hose mu Rwanda ashobora
gutanga amafaranga akoresheje telefoni ye ngendanwa, akaba yafasha ikipe
ahereye ku giceri cy’amafaranga 100 kuzamuka.
Nyuma
y’umunsi umwe gusa Rayon Sports isabye abakunzi bayo aho bari hose gufasha
ikipe yabo, Umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatangaje ko Frw 1 045 752 ariyo abakunzi
b’iyi kipe batanze ku munsi wa mbere w’iki gikorwa.
Mu
itangazo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yashyize hanze abinyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abafana b’iyi kipe bitanze cyane bakusanya
amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda nyuma y’umunsi umwe gusa.
Yagize
ati “Nyuma y’uko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye
ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa
gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kandi
igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri miliyoni 20."
Magingo
aya ntiharamenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, gusa yahagaze Rayon
Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6, ariko iyi kipe
y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina na Espoir FC yo mu
karere ka Rusizi.
Ubutumwa Sadate Munyakazi yatanze ku munsi wa mbere w'iki gikorwa cyo gufasha ikipe
Uburyo abafana n'abakunzi ba Rayon Sports bakoresha bayitera inkunga
Rayon Sports niyo kipe ya mbere ikunzwe na benshi mu gihugu
TANGA IGITECYEREZO