RFL
Kigali

Abafana ba Rayon Sports bakusanyije arenga Miliyoni yo kugoboka ikipe yabo muri ibi bihe Shampiyona yahagaze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/03/2020 10:55
0


Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, nyuma y’amasaha make Perezida w’iyi kipe, Sadate Munyakazi, asabye abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports aho bari hose kuyiba hafi by’umwihariko mu rwego rw’amikoro muri ibi bihe bigoye Isi iri kurwana n’icyorezo cya Coronavirus, abafana bakusanyije amafaranga arenga miliyoni.



Rayon Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’imikino biri kuba kubera icyorezo cya Coronavirus, akaba ariyo mpamvu  ubuyobozi bwayo bwasabye abafana kuyiba hafi no kuyigoboka muri ibi bihe bigoye.

Ni uburyo umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports aho aherereye hose mu Rwanda ashobora gutanga amafaranga akoresheje telefoni ye ngendanwa, akaba yafasha ikipe ahereye ku giceri cy’amafaranga 100 kuzamuka.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Rayon Sports isabye abakunzi bayo aho bari hose gufasha ikipe yabo, Umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatangaje ko Frw 1 045 752 ariyo abakunzi b’iyi kipe batanze ku munsi wa mbere w’iki gikorwa.

Mu itangazo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abafana b’iyi kipe bitanze cyane bakusanya amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda nyuma y’umunsi umwe gusa.

Yagize ati “Nyuma y’uko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kandi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri miliyoni 20."

Magingo aya ntiharamenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, gusa yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6, ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba ifite umukino w’ikirarane itarakina na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.


Ubutumwa Sadate Munyakazi yatanze ku munsi wa mbere w'iki gikorwa cyo gufasha ikipe


Uburyo abafana n'abakunzi ba Rayon Sports bakoresha bayitera inkunga


Rayon Sports niyo kipe ya mbere ikunzwe na benshi mu gihugu


Shampiyona yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND