Muri iki gihe Isi n’u Rwanda birimo guhangana n’icyorezo cya Korona Virusi, bimaze kugaragara ko hari abatekamutwe barimo kwitwaza zimwe mu ngamba zashyizweho bagamije kwambura abaturage ibyabo.
RIB irasaba abanyarwanda kuba maso iti"Turasaba abaturarwanda ibi bikurikira:
1. Kwirinda abiyitirira abakozi ba RIB bagasaba
amafaranga imiryango y'abafunzwe bavuga ko ari ayo kugira ngo bashyirwe ku
rutonde rw’abagomba gufungurwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Korona Virusi
muri za Gereza no muri kasho za sitasiyo za #RIB.
2. Kwirinda
abiyitirira ko bakora mu nzego za Minisiteri y’Ubuzima mu itsinda rishinzwe
gutera imiti yica Korona Virusi mu mazu atuwemo bagamije kugira ibyo bibamo.
3. Kwirinda
abababeshya ko hari umuti uvura iki cyorezo cya Korona Virusi bigatuma
abaturage badakurikiza amabwiriza n’ingamba zo kuyirinda zashyizweho na
Minisiteri y’Ubuzima.
4. Kwirinda ababagurisha imiti y’imyiganano
ikoreshwa mu gusukura intoki hagamijwe kwirinda Korona Virusi.
Turasaba abaturwanda gutanga amakuru kuri aba
batekamutwe ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cyangwa ku zindi nzego z’umutekano
zibegereye.
TANGA IGITECYEREZO