RFL
Kigali

Makanyaga yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Urukundo’ nyuma y’imyaka 38 ayihimbiye umugore we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2020 13:43
0


Umuhanzi Makanyaga Abdul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Urukundo’ yahimbiye umugore we mu 1982.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Makanyaga Abdul yavuze ko mu rugendo rwe rw’umuziki atagiye ashyira imbere gukora amashusho y’indirimbo ze ariko ko kuva yakwinjira muri Label yitwa ‘Indongozi muzika’ batangiye urugendo rwo kuzikorera amashusho.

Yavuze ko indirimbo ‘Urukundo’ yayisohoye mu 1982 avuga ku munyenga w’urukundo yari amazemo igihe n’umugore we barushinze mu 1973. N’ubu bari kumwe aho batuye i Kigali.

Ati “Nayihimbiye uwo turi kumwe ubu (umufasha). Nayikoze hashize igihe turushinze, kuko twarwubakanye mu 1973. Arayizi ndetse yarayishimiye.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yamwaguriye igikundiro ndetse ko henshi yagiye aririmba mu bukwe yayisabwaga.

Ati “...Nagize abantu benshi barayikunda ndetse no mu bukwe benshi bazabaga kuntumira ntayiririmba ntibyashoboke. Nayiririmba n’abageni ikabashimisha cyane rwose.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Gahanga agaragaza Makanyaga aririmba amagambo yiyandika. Avuga ko bateganya kongera gukora amashusho azagaragaramo abandi bantu.

Yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo zigomba kujya hanze mu minsi iri imbere yakubiye kuri Album nshya.

Imyaka 52 irashize umuhanzi Mukanyaga Abdul atanga ibyishimo ku bisekuru byombi yisunze inganzo ye iganje muri we.

Yacuruje ubuconsho, burusheti amafaranga avuyemo ayatangiza urugendo rwe rw’umuziki yahuriyemo n’ibibi n’ibyiza.

Yakuranye urukundo rwa gitari rwamusunikiye kuyiga ubutitsa, asubiramo indirimbo z’abahanzi bo mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi atumbiriye kuba umunyamuziki w’umwuga.

Uyu muhanzi yaririmbye anacuranga muri ‘Orchestre’ zagize ibigwi mu muziki w’u Rwanda anafasha Sebanani Andre wamamaye kuri Radio Rwanda n’abandi kwisanga mu kibuga cy’umuziki.

Izina rye ryagize ubukana mu ndirimbo ‘Rubanda’, ‘Nshatse inshuti’, ‘Hashize iminsi’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Makanyaga Abdul yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urukundo' yahimbiye umufasha we mu 1982

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO' YA MAKANYAGA ABDUL

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND