RFL
Kigali

Umukobwa ufite ipeti rya Lieutenant muri Togo ari muri 15 bahataniye ikamba rya Miss Career West Africa 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2020 12:28
0


Assaba Cinthia Consuela Koffi wo muri Togo ufite ipeti rya Lieutenant mu ngabo z’iki gihugu, ari mu bakobwa 15 bafite imishinga yo gushyigikirwa bahataniye ikamba mu rishanwa rya Miss Career West Africa 2020 rizanye impinduka.



Kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2020 ni bwo abategura irushanwa rya Miss Career Africa batangaje abakobwa 15 bemerewe guhatanira ikamba rya Miss Career West Africa.

Aba bakobwa bazahurizwa hamwe n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bavemo uwegukana ikamba rya Miss Career Africa mu muhango uzaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2020.

Abategura Miss Career Africa bati “Mwakoze uko mushoboye mugaragaza imishinga yanyu, urugendo rwanyu rugaragaza ko mugana ku ntsinzi ndetse mwabashije guhuza n’ibyo Akanama Nkemurampaka kifuzaga. Igihe cyanyu kiraje rero kugira ngo muhagurukire rimwe mwereke Isi ko mushoboye.”

Urutonde rw’aba bakobwa rugaragaza ko Nigeria ari yo ifitemo abakobwa benshi bahataniye ikamba kuko bageze kuri 13 ari bo: Milcah Moses, Habeebat Bamidele, Moyinoluwa Anifowose, Jane Nkekwe, Hassanat Raji, Kate Mayim, Okebaatimo Olajumoke, Roselyn Ikechukwu, Philia Ugbada, Ifunanya Eze, Orabelema Jamabo, Oluwadamilola Akintewe na Imade Iyamu.

Hari kandi Cornelia Quaye wo muri Ghana na Assaba Cinthia Consuela Koffi wo muri Togo. 

Uyu mukobwa wo muri Togo asanzwe ari umusikare ndetse ifoto iri ku rubuga rw’amatora yo kuri Internet imugaragaza yambaye impuzankano ya gisirikare aho yambaye ipeti rya Lieutenant.

Yavutse mu 1998 akura arerwa na nyina gusa. Aharanira uburenganzira bw’abandi akaba na rwiyemezamirimo. Ni umuhanga mu gisirikare.

Guhera mu 2017 yiyeguriye ibijyanye no kubungabunga ibidukikije akaba n’umwe mu banyamuryango ba JVTE-TOGO. Anahagarariye inyungu za ECOLOTRIP, umuryango udaharanira inyungu muri Togo.

Ahora ku rugamba rwo gushishikariza abakobwa kwiga ibijyanye na science, kwihangira imirimo cyane cyane mu buhinzi.

Mu myaka itanu yifuza kuzaba afite impamyabumenyi mu buvuzi bwa gisirikare kuko ari ikibazo gikomeye muri Togo. Ari gushakisha impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Benshi mu bakobwa bahataniye ikamba bafite amashuri n'ibikorwa bihanitse ku buryo bitorohoye Akanama Nkemurampaka kwemeza abahatanira ikamba.

Abazatsinda muri iri rushanwa bazatorwa muri ubu buryo: Miss Career Africa, Miss Career Africa wa buri karere (azajya aba afite ibisonga bine), Miss Technology, Miss Science, Miss Talent, Miss Enterpreneur, Miss Hospitality, Miss Arts na Miss Speaker.

Iri rushanwa rihitamo abakobwa 15 bakurwa mu biyandikishije bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahatanira ikamba rya Miss Career Africa.

Abo 15 batoranyijwe batangarizwa ku rubuga rwa MCA hanyuma bagatangira gutorwa kuri internet hagasigara 10 batoranyijwe muri buri karere.

Iyo bamaze kuba 50 bahurizwa mu mwiherero w’icyumweru nyuma bagatoranywamo 15 bagera mu cyiciro cya nyuma.

Iri rushanwa ntirigamije guha imbaraga umwana w’umukobwa gusa ngo birangirire aho, ahubwo ni ukubaremamo amahirwe y’icyerekezo, guhabwa amahugurwa, uburyo bwo kwiga Kaminuza, guhabwa ubushobozi n’ibindi.

Miss Career Africa ifite intumbero y’imyaka 30, aho byibura abakobwa 450,000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Aba bakobwa bazaba bafite uruhare rukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo mu ngamba zitandukanye hirya no hino mu bihugu bya Afurika.

Miss Career Africa ni ryo rushanwa rya mbere rireba ubushobozi n’ubuhanga mbere y’uko harebwa ubwiza busanzwe.

KANDA HANO UTANGIRE GUHA AMAHIRWE UMWE MU BAKOBWA BAHATANITYE IKAMBA

Abakobwa 15 bazavamo Miss Career West Africa 2020 bamaze gutangazwa

Umunya-Togo witwa Assaba ufite ipeti rya Lieutenant ari guhatanira ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND