RFL
Kigali

Icyamamare Manu Dibango yanduye Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2020 10:38
0


Umuhanzi w’umunyabigwi wo muri Cameroon Emmanuel N’Djoke Dibango uzwi mu muziki ku izina rya Manu Dibango, yatangaje ko ameze neza nyuma yo gusuzumwa agasanganwa icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.



Uyu mugabo w’imyaka 86 y’amavuko, umuhanga mu kuvuza ‘saxophone’, umwanditsi w’indirimbo w’umuririmbyi, yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu anyuze ku rukuta rwe rwa Facebook.

Inshuti ze za hafi zavuze ko yajyanwe mu bitaro by’Abafaransa asuzumwe asanganwa iyi virus. Yanditse kuri Facebook, avuga ko akomeje kwitabwaho n’abaganga kandi ko ari mu nzira yo gukira. 

Ati “Najyanwe mu bitaro nsanganwa indwara ya Covid-19. Ubu ameze neza kandi ndi mu nzira yo gukira.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi yavuze ko ari mu bihe byo kutegerana n’abafana be, abasaba gukomeza kwirinda iki cyorezo gihangayikishije Isi muri iki gihe. 

Kugeza ubu ibihugu 176 ku isi, na 32 muri 54 byo muri Afurika bimaze kugeramo iyi ndwara ya Coronavirus.

Manudi Dibango mu rugendo rwe rw’umuziki yashyize imbere injyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon. Ise yari umwe mu bari bagize itsinda rya Yabassi ryakanyujijeho mu muziki

Yabonye izuba kuwa 12 Ukuboza 1933. Ashyira ku isoko Album nka Afrijazzy, Nyxia, Tome II, Live ’91 n’izindi.

Yakoze indirimbo zakomeje izina rye nka ‘Soul Makossa’ yo mu 1972, ‘Big Blow’ yo mu 1976, ‘New Bell’ yasohotse mu 1972 n’izindi.

Manu Dibango yatangaje ko yanduye Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND