RFL
Kigali

Canada: Willy M.Gakunzi yakoze mu nganzo abwira abantu ahari amahoro yatuma imitima yabo iruhuka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2020 15:37
1


Willy Makuza Gakunzi umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n'umuyobozi w'umuryango Heart of Worship in Action Foundation ufite icyicaro muri Canada, ariko ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye bigakorerwa mu Rwanda n'ahandi, yakoze mu nganzo ahumuriza abatuye Isi.



Ni ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ye nshya yise 'Mu mababa yawe' (Under your wings) yasohokanye n'amashusho yayo. Willy Makuza Gakunzi yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye yayanditse mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere yacyanditse mu mwaka wa 2008 akiri umunyeshuri hanyuma icyiciro cya kabiri acyandika mu 2017.

Yagize ati "'Mu mababa yawe' ni isengesho ry'umutima wanjye. Iyi ndirimbo yanditswe mu byiciro bibiri. Icya mbere kigizwe n'ibitero bibiri ndetse n'icyo bita bridge, nabyanditse ahagana mu 2008 nkiri umunyeshuri.

Hari ku mugoroba ubwo nari mfashe umwanya wo gusoma ijambo ry'Imana no gusenga, ubwo nasomaga Zaburi ya 91, numva injyana ije mu mutima. Nahise ntangira kwandika amagambo y'indirimbo. Yaje ifite imbaga nyinshi ku buryo kuva icyo gihe yahindutse isengesho ry'umutima."


Willy Gakunzi avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yahindutse isengesho 

Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri cy'iyi ndirimbo cyanditswe mu 2017 ubwo yari arimo gusenga hamwe n'abana be ndetse n'umugore we witabye Imana mu mwaka wa 2018. Ati "Icyiciro cya kabiri cyanditswe mu 2017, ubwo twarimo dusenga mu rugo hamwe n'abana Estelle (uwari umufasha wanjye). Yatangiye aririmba melody, hanyuma turicara twandika ibyo yaririmbaga."

Nyuma y'aho twibwiraga ko izavamo indi ndirimbo, ariko ntitwakomeza kuyandika ahubwo dukomeza kuririmba ako gace gato. Mu 2018 ubwo Estelle yitabaga Imana. Imana yanshize umutwaro ku mutima wo kusa ikivi nari nsigaranye, harimo no gushyira ku mugaragaro indirimbo zose tutashobojwe gukora akiriho. Iki gice ni cyo cyaje kuvamo korasi y'indirimbo 'Mu mababa yawe'."


Gakunzi M Willy umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Yavuze uko yahuje ibice byombi ku buryo wagira ngo yandikiwe rimwe. Ati "Ubwo nafataga gitari ndimo ntoranya indirimbo zigomba gusohoka, 'Mu mababa yawe' ikaba ari iya kabiri, nahuje ibyo nari narakoze mu 2008, n'igice twakoze mu 2017, bihura neza nk'aho indirimbo yandikiwe hamwe. Byanatumye nsobanukirwa ko Imana yo yari izi ibizaba kuva mbere hose, maze itegura imitima yacu kuyiramya no kuyisenga biciye muri aya magambo. Iyo tuyegereye ikadukoraho, itwuzuza imbaraga natwe tukavuga ngo dukoreshe Mana."


Gakunzi M Willy umuyobozi wa Heart of Worship in Action Foundation

Willy M. Gakunzi yavuze ko atari azi ko indirimbo Imana yabahaye nk'umuryango, izasohoka atari kumwe n'umugore we. Ati "Ntabwo nari nzi ko indirimbo Imana yaduhaye nk'umuryango zizasohoka mugenzi wanjye atakiri muri ubu buzima, ariko Imana yari ibizi. Sinzi ibyo uri guhangana nabyo uyu munsi, ariko nzi neza ko Imana yo ibizi kandi hari icyo iri gutegurira umutima wawe.

Kimwe cyo nakubwira ntashidikanya ni uko munsi y'amababa y'Isumba byose harimo amahoro atuma imitima yacu iruhuka.Imana igukomeze kandi yubake umutima wawe ubwo uri bufatanye natwe kuramya ndetse no gusenga muri aya magambo y'iyi ndirimbo." Willy Gakunzi yamaze gushyira iyi ndirimbo ye kuri Youtube no ku masoko mpuzamahanga acuruza umuziki nka; iTunesApple MusicSpotify n'ahandi.

Gakunzi Makuza Willy aheruka mu Rwanda mu mpera za 2019 ari nabwo yatangije mu Rwanda umuryango Heart of worship ufite intego yo guhindura imibereho y’abaturage mu ibirori byabereye mu Ubumwe Grande Hotel kuwa 27/12/2019, byitabirwa n’abantu batari bacye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo; Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine n’abandi.


Heart of worship in action Foundation ifite intego yo guhindura imibereho y'abaturage


Gakunzi M Willy ubwo yatangiza mu Rwanda umuryango Heart of worship in action Foundation mu mpera za 2019

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MU MABABA YAWE' YA WILLY M.GAKUNZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza Makuza prosper3 years ago
    Iyo ndirimbo iranyubatse ifite amagambo yumeihariko kuri buri muntu





Inyarwanda BACKGROUND