RFL
Kigali

Sadio Mané yabimburiye abakinnyi b’Abanyafurika gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/03/2020 13:58
0


Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Senegal, Sadio Mané, yageneye igihugu cya Senegal avukamo miliyoni 30 z’ama-CFA, asaga gato miliyoni 41 z’amanyarwanda, muri gahunda yo guhashya icyorezo cya coronavirus iri mu byibasiye iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.



Uhagarariye Sadio Mane muri iki gikorwa, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu we,  nyuma yo kubona ko ibintu bikomeje kuba bibi iwabo, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uko bukeye n’uko bwije abantu bandura Coronavirus ku Isi bagenda biyongera, ni nayo mpamvu ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ryayo zigenda zifatwa umunsi ku munsi kugira ngo bayice intege, gusa birasaba imbaraga nyinshi, gukorera hamwe no gukurikiza amabwiriza agenwa n’abaganga ajyanye no kwirinda iki cyorezo.

Umubare w’abantu bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus muri Sénégal ugeze kuri 27, ariko babiri muri bo bamaze gukira, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sadio Mane, yakanguriye abaturage bo muri Senegal gukora ibishoboka byose bakirinda icyorezo cya Coronavirus.

Sadio Mane na bagenzi be bakinana muri Liverpool bakomeje imyitozo buri muntu ku giti cye, kubera ko ibikorwa byose by’imikino n’imyitozo byahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Sadio Mane asanzwe arangwa n’ibikorwa byo gufasha byumwihariko ahereye aho avuka kuko mu gace k’iwabo avukamo ka Bambaly yabubakiye Ishuli, Ibitaro, insengero, umusigiti n’ibindi bikorwa remezo bifasha abaturage mu iterambere.


Sadio Mane yatanze ubufasha ku baturage ba Senegal mu guhashya Coronavirus


Mane kimwe na bagenzi be bari gukora imyitozo ku giti cyabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND