RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Kurarana n’umuntu ugona bizana ingaruka ku buzima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/03/2020 14:01
0


Ubusanzwe ijoro ryashyizweho kugira ngo umuntu aruhuke kuko bituma umubiri ubasha gukora neza, iyo umuntu aryamanye na mugenzi we ugona rero ngo birabangama kugeza ku rwego bitera ingaruka ku buzima.



Mu buzima busanzwe bibaho ko hari igihe umuntu ashobora kugona bitewe n’ibibazo by’ubuhumekero afite cyangwa se kuko aryamye nabi ariko nanone hari igihe biba bisa nk’aho ari ingeso, aho bibera bibi ni uko nyir’ukubikora atamenya ibyabaye ndetse nta n’ubwo aba azi ko ari gusakuza.

Mbere y’uko ubu bushakashatsi butangazwa, abahanga bagenzuye urusaku rutandukanye ruterwa no kugona ku bantu 162 ndetse bareba ingaruka ziba kuri bagenzi babo baba bari kumwe bemeza neza ko kugona bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo kunaniza umutima mu gihe cya nijoro, kutabasha kugabanya ingano y’umunaniro muri wowe ndetse no kudasinzira kuko mugenzi wawe ari kukubangamira n'ubwo aba atabizi.

Izi ngaruka abahanga bavuga ko ari iz’ijoro rimwe gusa, ubwo iyo bibaye amajoro menshi ingaruka ziriyongera.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND