Airtel Rwanda
Kigali

Perezida Kagame, Mushikiwabo, Infantino, Ange Kagame mu bamaze kwitabira ubukangurambaga bwo ‘Gukaraba intoki’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2020 11:19
0

Abayobozi batandukanye ku Isi n'abubatse amazina binjiye mu bukangurambaga bwiswe “#SafeHands Challenge” bushishikariza abantu gukaraba neza intoki, bumaze iminsi butangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/ WHO).



Isi iri mu bihe bidasanzwe! Indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ya Covid-19 iterwa n’agakoko kitwa Corona ikomeje kwica amagana y’abantu ababarirwa mu binyacumi by’ibihumbi bamaze kuyandura.

Coronavirus yadutse mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019. Yafashe intera nini ubu imaze kugera mu bihugu hafi ya byose byo ku Isi. Buri umuntu aratinya mugenzi we ko ashobora kumwanduza.

Imibare y’abicwa n’iyi ndwara irakomeza kuzamuka uko bucyeye n’uko bwije. Ubu harabarurwa abantu 198,601 bayanduye, abo yishe bamaze kuba 7,988 naho abamaze kuyikira ni 82,779.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/ WHO), ryatangije ubukangurambaga bushishikariza abantu gukaraba neza intoki, aho rivuga ko ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Kuwa 15 Werurwe 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yinjiye muri ubu bukangurambaga. Mu butumwa bwe buherekejwe n’amashusho, yavuze ko abushyigikiye.

Ati “Nifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) mu bukangurambaga bwiswe ‘#SafeHands’. Perezida Kagame yavuze ko gukaraba neza intoki ari iby’ingenzi mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Mu bo yakangurira ubu bukangurambaga harimo: Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi.

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, Kristalina Georgieva uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo…

Mu ijoro ry’uyu wa kabiri, Ange Kagame yasohoye amashusho aherekejwe n’ubutumwa avuga ko yishimiye kwinjira muri ubu bukangurambaga, ashimira se. Ati “Ninjiye mu bukangurambaga bwa ‘OMS’. Wakoze Papa, turafatanya mu bukangurambaga."

Mu bo Ange Kagame yashishikarije kwitabira ubu bukangurambaga harimo icyamamare muri Tennis Maria Sharapova wasohoye aya mashusho mu ijoro ry’uyu wa kabiri. Yashimye Ange Kagame ndetse na Perezida Kagame, avuga ko akumbuye ‘u Rwanda cyane’.

Louise Mushikiwabo uri mu bo Perezida Paul Kagame yashishikarije kwitabira ubu bukangurambaga, yifashe amashusho amugaragaza akaraba neza intoki ayaherekesha ubutumwa avuga ko ubu buryo bwizewe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yagize ati “Ndabibutsa ko nidushyira hamwe imbaraga zacu tukanakurikiza amabwiriza ya OMS, uburyo bwo gukaraba intoki #DefiMainSaines bwashyizweho na @Dr Tedros ndetse na Nyakubahwa Perezida wanjye @PaulKagame buzagabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID19.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima ry’umuryango w’abibumbye (OMS/WHO), Tedros Adhanom Ghebreyes, yavuze ko ‘hari uburyo bwinshi wakoresha mu kwirinda Covid-19’ ariko ko ‘ubw'ingenzi cyane ni isuku yo gukaraba ibiganza’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bwana Bamporiki Edouard yasohoye amashusho amugaragaza akaraba intoki, agira ati “Ubumwe bw'Intore bunoza intambwe, ababiri bafatanya baruta umunani urasana, abishyize hamwe ntakibananira, Iteka dutsindira mu bufatanye. Na nyuma yo gutsinda iki Cyorezo, tuzakomere ku ngamba zigwije ubwirinzi.”

Yibukije ko mu 2017 Perezida Kagame yavuze ati "Dutsinda urugamba ntitwigambe". Mu bandi bantu bitabiriye ubu bukangurambaga barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (Fifa) Gianni Infantino, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, umwana wa Rukabuza Rickie [Dj Pius] n’abandi.

Perezida Kagame yinjiye mu bukangurambaga bwa OMS anashishikariza abandi bayobozi

Madame Louise Mushikiwabo yavuze ko gukaraba intoki bidakwiye gukorwa mu buryo bw'umuhango gusa

Ange Ingabire Kagame yagaragaje ko yishimiye kwinjira mu bukangurambaga bwo gukaraba neza intoki nka bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda Coronavirus

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko we n'abagize Guverinoma binjiye muri ubu bukangurambaga

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumye ryita ku buzima, Tedros

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (Fifa), Gianni Infantino

Hon Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

Umwana wa Dj Pius yinjiye mu bukangurambaga bwa OMS

Maria Sharapova uherutse gusezera ku mukino wa Tennis yagaragaje ko yishimiye kwinjira muri ubu bukangurambaga anavuga ko akumbuye u Rwanda

Perezida wa Senegal Macky Sall yashimye Perezida Kagame wamwinjije muri ubu bukangurambaga


Ange Kagame yitabiriye ubukangurambaga bwo 'gukaraba intoki'

Umukinnyi w'umupira w'amagura Didier Drogba wakiniye Chelsea





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND