RFL
Kigali

Igikombe gihuza ibihugu byo muri Amerika y’Epfo ‘Copa America 2020’ cyigijwe inyuma kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2020 19:05
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa America y’Epfo ‘CONMEBOL’ yamaze kwemeza ko igikombe cya Copa America cyari giteganyijwe kubera muri Argentine na Colombia mu mpeshyi y'uyu mwaka, kimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2021 hagati ya tariki 12 Kamena n’iya 12 Nyakanga 2021, kubera impungenge za Coronavirus.



Ni icyemezo cyafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y'aho u Burayi nabwo bwari bumaze kwimura igikombe cya EURO cyari giteganyijwe muri uyu mwaka, ariko kikaba kimuriwe mu mpeshyi ya 2021.

Umuyobozi mukuru wa CONMEBOL Alejandro Dominguez yatangaje iyi mpuzamashyirahamwe yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gutinya ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira mu baturage. Yagize ati” Twafashe icyemezo cyo kwimura iri rushanwa mu rwego rwo kurinda abakinnyi ndetse n’abaturage ba Amerika y’Epfo icyorezo cya Coronavirus”.

Alejandro Dominguez yatangaje ko Copa America yari iteganyijwe kubera muri Colombia na Argentine mu mpeshyi yuyu mwaka yimuriwe mu mwaka utaha hagati ya tariki 12 Kamena 2021 kugeza tariki 12 Nyakanga 2021.

Yagize ati”Biratunguranye gufata iki cyemezo, bitewe n’ibihe turimo by’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo byoroshye gufata umwanzuro nk’uyu, ariko tugomba kurinda abakinnyi bacu ndetse n’abaturage ba America y’Epfo”.

“Nta gushidikanya ko irushanwa ry’ubukombe nka Copa America rizaza rikomeye mu mwaka wa 2021”.

Amakipe 12 niyo azahatana mu mwaka wa 2021, akazaba agabanyijemo amatsinda abiri, itsinda rimwe rizakinira muri Colombia, mu gihe irindi tsinda rizakinira muri Argentine, umukino wa nyuma uzabera muri Argentine.

Ni irushanwa byanzuwe ko rizatangira tariki 12 Kamena 2021 risozwe tariki 12 Nyakanga 2021.

Igikombe giheruka cyatwawe na Brazil yari yacyakiriye.


Copa America 2020 yasubitswe yimurirwa 2021


Brazil ni yo yegukanye igikombe cy'umwaka ushize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND