Umukire wa kabiri mugihugu cy’ubushinwa, akaba nyiri ikigo cya Alibaba abinyujije mukigo cye gifasha yiyemeje gufasha Africa guhashya icyorezo cya coronavirus. Jack Ma yavuzeko agiye gutanga masks 100,000, utwuma dupima tugera 20,000 kuri buri gihugu
Abinyujije
mukigo cye gifasha uyu mugwiza tungo, yavuzeko agiye guhagurukira iki kibazo
cya coronavirus muri Africa abinyujije mu kubafasha buri kimwe cyose cyarinda
abanyafurika.
Uyu mugabo
agiye gutanga utwuma dupima coronavirus tungana na 20,000, masks zingana na 100,000,
nudukoresho twifashishwa na baganga kurinda intoki tungana na 1000 nutwo kwambara kumunwa tungana
1000 kuri burigihugu cyo muri Africa uko ari 54.
Ibi
bikoresho byose biteganyijwe gutangwa na minisitiri wa Ethiopia “Abiy Ahmed”. Mwitangazo iki kigo cyashinzwe na nyakubahwa
Jack Ma ku gite cye ndetse nikindi kiri kuruhande rw’iki kigo yashinze(Jack Ma
Foundation na Alibaba Foundation) byashimiye uyu mu minisitiri kubufasha agiye
kubaha bwo gukwirakwiza ibi bikoresho.
Magingo aya
Coronovirus imaze kugera mu bihugu bisaga 30 ndetse nabarenga 300 bamaze
gufatwa niyi ndwara naho umubare usa nufatika abagera kuri 3 nibo bamaze
guhitanwa niyi ndwara kumugabane wa Africa.
TANGA IGITECYEREZO