Abahanzi 12 ba mbere bavuye muri 24 mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya Little Paris Super Star 1, bateganyirizwaga gukurwamo 6 bagomba kuzenguruka akarere ka Rubavu mu buryo bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, gusa nyuma y’icyorezo cya Coronavirus, ibi bitaramo byabaye bihagaritswe.
Tariki 13 Werurwe 2020 ni bwo hatangajwe abahanzi 2 biyongera ku bandi 10 ba mbere. Aba bahanzi barimo TreyCe Rado ukunze kwitwa Amalon bitewe n’ijwi rye na Kiza Maloma ni bo biyongereye ku bandi nyuma y’ihangana ritari ryoroshye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Jeff, Bogio Mukwaya na Shakira.
Abahanzi bose bakomeje uko ari 12, bazahatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma kizatanga batandatu (6) bazavamo uwa mbere(1) n'uwa kabiri (2) bagahembwa. Abo bahanzi ni :El Kennedy, Nely Gold, Salim Idibia, El Kennedy, Cool Guys, NTziyo GodMembers, Cobra The Moster, Holly Gigi, T-Banks, Dylan, Kiza Maloma na TreyCe Radio.
Umuyobozi wa Easy and Possible
Organisation, Bwana Niyigena Sano François, yatangaje ko ibitaramo byabaga buri
wa Kane byasubitswe nk’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yabisabye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ihangayikishije Isi muri iyi minsi. Mu Rwanda iki cyorezo kimaze kwandurwa n'abantu 11 nk'uko MINISANTE ibitangaza.
Umuhanzikazi Nounou Collache umwe mu basezerewe mu cyiciro cya nyuma
Mu magambo ye yagize ati “Twari dufite gahunda ko ibitaramo byabaga buri wa Kane bikomeza mu bahanzi 12 dushakamo batandatu bazazenguruka Akarere ka Rubavu tukavayo tujya mu gitaramo kinini kizavamo abahanzi batatu bazahembwa. Ariko kubera ikibazo cya Korona virusi turaba duhagaze nk’uko byatangajwe ubwo rero natwe turakurikiza amabwiriza ya MINISANTE kugeza igihe ibikorwa by’imyidagaduro bizongera gusubukurwa.”
Bamwe mu bagize Akanama Nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO