RFL
Kigali

Yatunguwe no kuzana igitsina kimuruta nyuma yo kuryamana n’umugore wubatse

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/03/2020 10:02
0


Umugabo w’imyaka 28 yameze igitsina kinini cyane nyuma y’agahe gato aryamanye n’umugore wubatse, mu gace gaherereye mu Burengerazuba bwa Cameroon.



Uyu mugabo witwa Joseph nyuma yo kuryamana n’umugore w'abandi, yagarutse mu rugo afite amafaranga menshi ariko aza gutangira kumva uburibwe budasanzwe uko amasaha yagendaga ashira.

Nyuma y’amasaha atatu yatangiye kubona igitsina cye cyiyongera ahita yihutira kujya kwa muganga nyamara ngo abadogiteri ntibari babashije kuvura icyo cyago yikururiye.

Inkuru dukesha 24jours.com ikomeza ivuga ko abaganga bakoze ibizamini byose bishoboka ariko ngo nta kintu babonye kidasanzwe mu mubiri we cyashingirwaho nk’inkomoko y’ubwo burwayi.

 

Umwe mu baganga yagize ati " Maze imyaka irenga 30 muri uyu mwuga ariko sinigeze mbona ikintu gisa n’iki mu kazi kanjye. Nabwiye umuryango we kugerageza gushaka ubufasha mu bavuzi gakondo kuko ku bitaro nta n'umwe wavura uburwayi bwe.”

 

Joseph yajyanywe ku muganga gakondo waje gutahura ko ubwo burwayi ari igihano yahawe n’umugabo ufuhira umugore we. Gusa ngo uwo mugabo yari yarabujije  Joseph inshuro nyinshi kuguma kuryamana n’umugore we ariko ntiyumva.

Uyu muvuzi gakondo yababwiye ko umugabo w’umugore waryamanye na Joseph (bombi ntibagaragajwe amazina) ari we wenyine ufite ubushobozi bwo gukiza iki kibazo.

Inkuru ikomeza ivuga ko n’ubwo Joseph yakomezaga kwicwa n’ububabare uyu mugabo batari bazi aho bamukura kuko atari akigaragara mu gace atuyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND