RFL
Kigali

Impamvu Ladies Empire ya Oda Paccy yateguye amarushanwa yo gushakisha abakobwa b'abaririmbyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 10:56
0


Studio ya Ladies Empire y’umuhanzikazi Uzamberumwana Oda Pacifique [Oda Paccy] yateguye amarushanwa yise ‘Ladies Talent’ yo gushakisha abakobwa b’abaririmbyi bari hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.



Amajonjora y’iri rushanwa azatangira kuwa 18 Werurwe 2020 asozwe kuwa 05 Mata 2020. Muri iki cyiciro, abanyempano bashaka kwitabira iru rushanwa, bazajya bifata amashusho baririmba indirimbo bihitiyemo ariko itarengeje umunota umwe, hanyuma bayohereze kuri Whatsapp 0788298713 cyangwa bagahamagara iyo nimero kugira ngo batange imyirondoro yabo.

Abatsinze bazatangazwa ku mbuga nkoranyambaga za Ladies Empire, ari nabo bazakomereza mu kindi cyiciro aho bazaca imbere y'akanama nkemurampaka. Kubera ingamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho ibikorwa by'imyidagaduro bihuza abantu benshi byahagaritswe, itariki y'icyiciro cya kabiri cy'iri rushanwa izatangazwa nyuma.

Oda Paccy nyiri Ladies Empire yateguye iri rushanwa, yabwiye INYARWANDA ko kimwe mu byo Ladies Empire izakora harimo guteza imbere umwana w’umukobwa ufite impano yihariye ari nayo mpamvu bahereye ku biyumvamo impano yo kuririmba.

Ygaize ati “Ni muri urwo rwego twabazaniye aya marushanwa kugira ngo babashe kwitinyuka no kwivumburamo impano nshya bifitemo, kubaremamo icyizere ndetse no kubereka ko impano yabo hari icyo yamarira sosiyete nyarwanda.”

Oda Paccy avuga ko Ladies Empire ishyize imbere gufasha umwana w'umukobwa mu rugendo rw'iterambere

Uyu muhanzikazi avuga ko umukobwa uzatsinda azagirana amasezerano na Ladies Empire ari hagati y’imyaka 4-5. Yavuze ko nta mafaranga azahabwa uzegukana iri rushanwa ‘kuko nta gihembo kirenze kuba ya mpano yawe ugiye kuyibyaza inyungu kandi igiye kujya ahagaragara’.

Aganira na INYARWANDA, Oda Paccy yagize ati “Amafaranga ni ikintu wakira kikagenda rimwe na rimwe na ya mpano ugasanga ntiyiteje imbere. Abandi bazagenerwa ibihembo runaka cyangwa se bahabwe andi mahirwe runaka." Yavuze ko nyuma y’iri rushanwa bazategura amarushanwa y’abandi bakobwa bafite izindi mpano ariko bataragira amahirwe yo kuzigaragaza.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Oda Paccy yamuritse ku mugaragaro ‘Ladies Empire’. Ayimurika, yavuze ko ije gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’umwana w’umukobwa, gukora amajwi n’amashusho by’indirimbo biri ku rwego rwo hejuru, ubujyanama n’ibindi.

Mu mishinga ya vuba Ladies Empire iritegura gushyira hanze indirimbo ‘Ndaryohewe’ yahurijemo abahanzi b’abanyempano mu muziki barenga 10.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Oda Paccy yamurikiye itangazamakuru abagize Ladies Empire

Studio ya Ladies Empire yateguye amarushanwa yo gushyigikira abakobwa b'abanyamuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDACYAGUKUNDA' YA ALTO UBARIZWA MURI LADIES EMPIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND