Airtel Rwanda
Kigali

Clarisse Karasira yasobanuye icyatumye aririmba ku bubi bw’umuntu bugejeje Isi mu bihe bigoye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2020 20:24
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uri mu bagezweho yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Mwana w’umuntu", aho yaririmbye asaba ikiremwamuntu guhindukirira icyiza kuko ibikorwa byacyo bigeje Isi ahabi.



Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayihawe n’Imana kuko yamujemo ubwo yari ategerereje mugenzi we muri ‘parking’ afungura akanwa araririmba yumva iraje asaba Producer Jimmy Pro ko bayishyira mu byuma.

Yavuze ko yari amaze akanya yitegereza urujya n’uruza rw’abantu mu Mujyi buri wese bigoye kumenya ibyo atekereza n’ibyo ahugiyemo, harimo abishimye n’abababaye.

Asaba buri wese uzumva iyi ndirimbo guhinduka kurusha kumva ko Isi yashaje. Ati “...Iyi ndirimbo nayisohoye nshaka gushishikariza abantu bo ku Isi yose bazabasha kuyumva guhindukirira icyiza tukareba ikibi.”

Yungamo ati “…Hari igihe ibibi byacu bituma Isi iba mbi kandi hari ibyiza twagakoze bituma Isi yacu iba nziza. Isi icyiyigira mbi si ibyatsi n'imisozi ni twebwe abantu tubikora. Turebye nk'intambara zibera muri Syria, tukabona ibyorezo, tukabona abantu bahunga bajya mu nkambi ahantu hatandukanye."

"Tukabona abantu bafite inzara hirya no hino ku Isi, ni ukubera umwana w'umuntu. Ntabwo ari ukubera ibyatsi, ibiti,..ni umwana w'umuntu kuko ni we Imana yaremye kugira ngo ayigenge."

Clarisse Karasira avuga ko Imana yahaye Isi umuntu kugira ngo ayigenge ariko ayuzuza intambara n’amahano.

Uyu muhanzikazi avuga ko Isi iri mu bihe bigoye cyane mu mateka yayo bitewe n’uko kuri ubu hari ibiza mu buryo budasanzwe, intambara, indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Avuga ko hari icyizere cy’uko Isi yaba nziza mu gihe cyose ikiremwamuntu cyakwimika ubumana, ubumuntu n’urukundo.

Iyi ndirimbo ‘Mwana w’umuntu’ ije isanganira indirimbo nka ‘Urungano’, ‘Urambabaje gakondo’, ‘Urukundo ruganze’ n’izindi uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora.

Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Mwana w'umuntu'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MWANA W'UMUNTU' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND