Abahanga mu by’urukundo bavuga ko urukundo nyarwo rudahutiraho, ibyo bagereranya no gutumiza ibicuruzwa ahantu runaka bikakugeraho nko guhumbya.
Guhitamo uwo mubyumva kimwe, muzabana
ubuzima bwose bigomba kwitonderwa, abantu bakagenzurana, bakamenyana bihagije
mbere yo kwinjira mu mushinga w’urukundo bashaka kubyaza umusaruro.
Inzobere mu by’imibanire zagaragaje bimwe mu bintu biranga umuntu ushyuhaguzwa
mu rukundo. Uyu mushinga akenshi uba ugamije kureba uwo muzabana ubuzima buri
imbere.
Kwandikirana ubutumwa bugufi bwa buri kanya
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza guhubuka
mu gihe cyo kurambagizanya, ni ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa buri kanya.
Akenshi iyo umwe yandikiye mugenzi we ntamusubize bibiba umwuka mubi ndetse
umwe akaba yagaragara nk’ubuza mugenzi we amahwemo.
Gukururana ahantu hose
Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko
gukururana hagati y’abakundana haba mu kazi cyangwa mu rugo bishobora guteza
ikibazo mu rugendo rwo kurambagizanya. Bamwe babigereranya n’umuriro ugurumana
ariko uzima vuba. Ibi bigira ingaruka zirimo guharurkwana vuba cyane ko burya
mu rukundo mukenera gukumburana kugira ngo rurusheho kuryoha. Iyo rero
mutandukana ari uko mugiye kuryama gusa biba bishobora gutuma rukonja vuba.
Gushaka kwishumbusha vuba
Rimwe mu makosa benshi bagwamo ni
igihe, umuntu atandukanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe, agashaka
kwishumbusha undi ndetse akabigaragaza mu ruhame bataranamenyana neza.
Ibi bikorwa nk’iturufu yo kwikura mu
bwigunge n’ubuzima bwa wenyine, bituma abyihutisha yumva ko bizaramba ariko
akenshi bikarangira umwe atengushye undi.
Abahanga mu by’imibanire basobanura ko
nyuma yo gutandukana hakwiye kubanza kubaho kwisuzuma no gutegura urukundo
rwawe rw’ahazaza ngo utazongera gutsikira.
Kwishushanya wanga kubabaza uwo ukunda
Icyizere hagati y’abakundana cyubakwa
buhoro ndetse ntabwo gikwiye kuba ikiguzi cy’ibyo wirengagiza cyangwa wigomwe
wabikundaga ngo umuntu akwizere. Kuremamo umuntu icyizere ntibisaba kwibabaza
ahubwo ibikorwa bihura n’ibyo uvuga ariko ugakomeza ukaba wowe aho guhinduka
uwo utariwe.
Kumwinjiza mu mishinga y’ahazaza
Inzobere mu by’imibanire muri Leta ya
New York, Moshe Ratson, yavuze ko abantu biruka mu rukundo usanga uyu munsi
yakubwiye ijambo “ndagukunda”, bwacya agatangira kugushyira muri gahunda ze.
Abantu benshi bitiranya urukundo no
kuba mu rukundo kuko mu ntangiriro uba ukunda umuntu ariko uko ugenda umumenya
nibwo wavuga ko uri mu rukundo kuko uba umeze nk’uwabonye uwo mukomezanya ubuzima
ukaba wanagirana gahunda zihariye nawe. Ku mwinjiza mu mishinga yawe huti huti
bigira ingaruka cyane kuko iyo mudakomezanyije hari ibyangirika cyane.
Kutita ku byo mutumvikanyeho
Birasanzwe ko abantu hari ibyo
batumvikanaho ariko kwiyumvisha ko ubwo icyo umukunzi wawe yahakanye azageraho
akisubiraho ni icyerekana ko wihuse. Abakundana bagomba kuganira ku ngingo
zitandukanye zaba iz’idini n’indi myemerere, bakabivaho bafashe umwanzuro. Hari
ubwo ubyirengagiza uzi ngo azisubiraho bikarangira bibaye ikibazo gikomeye
cyanatuma muhagarika ibyo gukundana.
Kwihutira kuvanga umutungo
Imwe mu ngingo ikunze kugarukwaho cyane
ku bitegura kurushinga ni uburyo bazajya bakoresha umutungo wabo. Kuvanga
umutungo si bibi ariko bikunda gutera ikibazo iyo bikozwe bihubukiwe.
Inzobere mu by’imibanire zemeza ko kurambagiza ari urugendo, rugira intambwe ruheraho, rukagenda rukura, kugeza rushibutsemo ubumwe bwa babiri bemeranya kubana akaramata. Izi nzobere zigira inama abarambagiza kutagira intera basimbuka kuko iyo wihutishije ibintu akenshi ntibirangira neza
TANGA IGITECYEREZO