RFL
Kigali

Umuririmbyi Rokia Traoré yafungiwe mu Bufaransa ashinjwa kwiharira umwana yabyaranye n’umubiligi

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2020 16:05
0


Umuhanzikazi w’ikirangiriye mu gihugu cya Mali, Rokia Traoré, yatawe muri yombi ageze mu Bufaransa nyuma y'uko urukiko rwo mu Bubiligi rusabye ko atanga umwana w'imyaka itanu yabyaranye n'umubiligi.



Uyu muhanzikazi ubwo yavaga muri Mali yerekeza mu Bubiligi, yahagaze akanya gato ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Charles de Gaulle mu Bufaransa ahita atabwa muri yombi, aho yashakishwaga nk’umuntu washimuse umwana w’umubiligi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko Leta ya Mali yasohoye itangazo ivuga ko ishyigikiye umuririmbyi Rokia Traoré, watawe muri yombi i Paris mu bijyanye n’amakimbirane ajyanye n’ugomba kuba nyir’umwana hagati ye n’uwo bamubyaranye.

Leta ikavuga Traoré ari kurengana basaba kumurekura byihuse. Itangazo rya leta ya Mali rishimangira ko yatawe muri yombi kandi akoresha urwandiko rw’inzira rw’abategetsi bakomeye (diplomatic passport/passeport diplomatique).

Amakuru akomeza avuga ko Inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zamutaye muri yombi zikurikije urwandiko rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’u Bubiligi.

U Bubiligi busaba ko yoherezwa muri icyo gihugu nyuma yaho urukiko rwaho rutegetse ko Traoré atanga umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu y’amavuko akamuha umugabo bahoze bakundana w’umubiligi.

Traoré ashinjwa n’u Bubiligi kwiba umwana w’umubiligi akamujyana muri Afurika ku ivuko rye. Yafashwe ari kujya kujurira ku cyemezo cyafashwe n’u Bubiligi.

Rokia Traore w’imyaka 46 y’amavuko, ntiyumva impamvu umwana atari uwe aho ashaka kumugumana kuko yamwibyariye ariko uwo bamubyaranye akaba ibamba.

Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyo cyatangaje ko Traoré ubu ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye kugira ngo arenganurwe.

Rokia Traore yafungiwe mu Bufaransa ashinjwa gutwara umwana yabyaranye n'umubiligi



Inkuru ya David Maiiras





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND