Airtel Rwanda
Kigali

Patient Bizimana yakoze indirimbo ihumuriza mu gihe u Rwanda rwitegura #Kwibuka26

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2020 14:56
0

Umuramyi uri mu bakomeye Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nubw’ijoro’ ihumuriza mu gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Menya neza’, ‘Ubwo buntu’, n’izindi, yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kugira ngo ahumurize abatuye Isi muri ibi bihe by’umwihariko Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Patient Bizimana ufashwa bya hafi na Moriah Entertainment Group, avuga ko yakoreshejemo amagambo asubiza intege mu bugingo yumvikanisha ko n'ubwo abantu banyura mu bikomeye igihe kigera bigashira.

Ati “Ibihe byose twacamo bikomeye hari Imana mu ijuru ihindura amateka, ihindura ibihe. Iyi ndirimbo iravuga ko uko byagenda kose nta kintu cyahagarika amasezerano y’Imana ku buzima bwacu.”

Akomeza ati "Ni indirimbo irimo amagambo yo guhumuriza muri ibi bihe turimo ariko by'umwihariko muri ibi bihe tugiye kujyamo byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,"

Uyu muhanzi yumvikanisha ko igihe kigera umwijima ukabererekera urumuri, ubuzima bukongera kuba bushya.

Patient Bizimana asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gusubika igitaramo cya ‘Easter Celebration’ n’icyo yari gukorera mu Buholandi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku Isi.

Iyi ndirimbo ‘Nubw’ijoro’ yakorewe muri Monster Records naho ‘video lyrics’ yatunganyirijwe muri Ikuzo Studios.

Patient Bizimana yasohoye indirimbo 'Nubw'ijoro' ihumuriza mu gihe u Rwanda rwitegura #Kwibuka26

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NUBW'IJORO' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND