Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine, yahisemo kwishyira mu kato mu rwego rw gutinya ko ashobora kwandura icyorezo cya Coronavirus.
Ibinyamakuru
bitandukanye byiganjemo ibyandikirwa muri Espagne byatangaje ko Messi yishyize
mu kato mu nzu ye iri mu Mujyi wa Barcelona, iyo nzu ikaba irimo ikibuga
cy’umupira w’amaguru aho gukorera imyitozo ngororamubiri ndetse na pisine
kugira ngo akomeze kumera neza.
Messi
yahisemo kwiheza yifungira iwe mu rugo kugira ngo atazagira aho ahurira n’icyorezo
cya Coronavirus cyashize imizi muri Espagne ndetse no mu bindi bihugu ku
migabane itandukanye.
Lionel
Messi w’imyaka 32 na bagenzi be basabwe kuba bishyize mu kato mu rwego rwo
gutinya no kwirinda ko bakwandura indwara ya Coronavirus.
Ni
nyuma y’aho Shampiyona y’Umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo bihuriramo
abantu benshi muri iki gihugu bihagaritswe mu gihe kingana n’ byumweru bibiri,
kugira ngo bafatire ingamba Coronavirus.
Cristiano
Ronaldo niwe wafashe iyambere mu kwishyira mu kato, aho yahise yerekeza ku ivuko
i Madeira mu gihugu cya Portugal nyuma y’aho u Butaliyani buhagarikiye
Shampiyona ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa
ry’iyi Virus ya Corona.
Messi yahisemo kujya akorera imyitozo mu rugo iwe
Messi afite ikibuga cy'imyitozo mu rugo iwe
Iyo Messoi ari iwe mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO