RFL
Kigali

Rayon Sports yaguye miswi na Gicumbi FC mu mukino watanzwemo amakarita abiri y’umutuku – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/03/2020 20:08
0


Umukino wagaragayemo imvururu no kutumvikana ku byemezo by’umusifuzi byatumye Gicumbi FC ihabwa amakarita abiri atukura, warangiye Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa 24 wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Habura amasaha make ngo umukino nyirizina utangire,  Minisiteri y’ubuzima ndetse na FERWAFA basohoye itangazo rikumira abafana kwinjira ku bibuga uhereye uyu munsi,  mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus yamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mukino wakinwe nta mufana n’umwe uri ku kibuga.

Gicumbi FC yatangiye umukino neza igaragaza ko yakoze impinduka no kwisubiraho byatangaga icyizere ku bakunzi bayo, nyuma yo gutangira isatira izamu rya Rayon sports.

Ku munota wa 26 Rayon Sports yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira mwiza wacomekewe Michael Sarpong wari usigaranye n’umunyezamu Emile wenyine, ashaka kumucenga mbere yo gutera mu izamu, ariko ahita awumukuraho abakinnyi ba Rayon Sports birukira ku musifuzi bashaka penaliti ariko umusifuzi Ngaboyisonga yemeza ko nta kosa ryabaye umukino urakomeza.

Ku munota wa 34, umutoza Cassa Mbungo Andre yakoze impinduka mu kibuga yinjiza mu kibuga Amran Nshimiyimana hasohoka Michael Sarpong wagize ikibazo ku kirenge cy’iburyo.

Ku munota wa 45 Gicumbi FC yafunguye amazamu ku mupira waturutse kuri Coup franc yatewe na Nzitonda Eric, usanga Ndacyayisenga Ally ahagaze neza ahita awuteresha umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy’izamu ugarutse ukubita kuri Kimenyi Yves uruhukira mu rushundura.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Gicumbi FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports igaragaza ubushake bwo kwishyura igitego yatsinzwe mu gice cya mbere, arinako Gicumbi inyuzamo igasatira ishaka igitego cy’umutekano.

Gicumbi FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku munota wa 53 ku mupira Gasongo Jean Pierre yateye n’umutwe wari uturutse kuri Coup Franc ariko uca hanze gato y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Ku munota wa 55 Gasongo Jean Pierre ukinira Gicumbi FC yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri yamuviriyemo ikarita itukura nyuma yo gutinza umukino adashaka ko Kimenyi Yves atera umupira imbere.

Gicumbi FC yasigaye mu kibuga ifite abakinnyi 10 gusa.

Iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi ntiyigeze icika integer kuko yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, ibona uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 60, ku ishoti rikomeye umukinnyi wa Gicumbi yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

Nyuma yuko Gicumbi Fc isigaranye abakinnyi 10 gusa, Rayon Sports yahise iyicurikiraho ikibuga yotsa igitutu izamu rya Mbarushimana Emile ariko Ubwugarizi bwa Gicumbi bukomeza kwirwanaho.

Umukino ugana ku musozo Sugira Ernest yatsinze igitego ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira, igitego kirangwa.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Gicumbi FC ifite igitego 1-0 bwa Rayon Sports. Umusifuzi yongeyeho iminota 7.

Rayon Sports yabyaje umusaruro iyi minota, kuko yahise yishyura igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Iki gitego cyateje imvururu zikomeye cyane kuko byaviriyemo umukinnyi wa Gicumbi FC  Farouk Shabani guhabwa ikarita itukura, nyuma yo gusagararira umusifuzi.

Abayobozi b’ikipe ya Gicumbi n’aba Rayon Sports bateranye amagambo nyuma yo kwishyura igitego, nabyo byakuruye imvururu ku kibuga.

Ntabwo iki gitego cyavuzweho rumwe kuko kuko abakinnyi, abafana ndetse n’abayobozi ba Gicumbi FC bemeje ko bibwe.

Umukino nyirizina warangiye amakipeyombi  aguye miswi igitego 1-1. Byatumye Rayon Sports ikomeza kwigabanyiriza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Ndizeye Samuel, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Niyonzima Ally, Mugheni Kakue Fabrice, Mugisha Gilbert, Sarpong Micheal, Sugira Ernest, Sekamana Maxime

Gicumbi FC XI: Mbarushimana Emile, Nzitonda Eric, Muhumure Omar, Harerimana Fidel, Simwanza Emmanuel, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Ally, Magumba Farouk Shabani, Gasongo Jean Pierre, Bruno Alain Bati, Uwimana Emmanuel

Imikino yose y’umunsi wa 24 wa shampiyona

Ku wa Gatandatu Tariki 14/03/2020

Heroes FC 2-2 Sunrise FC

Mukura VS 2-1 Bugesera FC

Musanze FC 0-0 Gasogi United

Rayon Sports FC 1-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru Tariki 15/03/2020

Espoir FC vs APR FC (3:00 PM, Rusizi Stadium)

SC Kiyovu vs AS Kigali (3:00 PM, Mumena Stadium)

AS Muhanga vs Marines FC (3:00 PM, Muhanga Stadium)

Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga


Abakapiteni bari kumwe n'abasifuzi b'umukino



Abafana ba Rayon Sports bafaniye mu biti biri hanze ya Stade




Abafana ba Rayon Sports bahisemo kujya kunywa ibinyobwa bya Skol hanze ya Stade




Abafana ba Gicumbi FC bari babukereye


Nta mufana n'umwe wari ku kibuga


Niyonzima Ally wa Rayon Sports



Sekamana Maxime wa Rayon Sports


Byabaye ngombwa Rugwiro erve ajya gushakira Rayon Sports ibitego



Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura





Umutoza wungirije wa Gicumbi FC Banamwana Camarade





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND