RFL
Kigali

Copa Libertadores: Amakarita 8 atukura yatanzwe mu minota 8 mu mukino w'abakeba bo muri Brazil - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/03/2020 12:59
0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu muri Amerika y’Epfo hari gukinwa irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo rizwi nka ‘Copa Libertadores’, mu mukino w’ishiraniro warimo guhangana no gushyamirana gukomeye, Gremio yaguye miswi na Internacional basangiye umujyi wa Poro Alegre, mu mukino watanzwemo amakarita 8 atukura mu minota 8 gus



Mu masaha ashyira igitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, byari ibicika kuri Gremio Stadium ahabereye umukino w’amakipe aturuka mu mujyi umwe wa Porto Alegre muri Brazil.

Ni amakipe yombi yisanze mu itsinda rya E muri iri rushanwa. Ubusanzwe iyo aya makipe yahuye ivumbi riratumuka, umuriro ukaka muri iki gihugu, wari umukino wa kabiri mu matsinda buri kipe yari igiye gukina.

Buri kipe muri aya yatsinze umukino wa mbere, byumvikane neza ko aya makipe yagiye gukina azi neza ko itsinda indi ihita ifata umwanya wa mbere muri iri tsinda.

Ni umukino waranzwe n’ihangana rikomeye mu kibuga ariko byaje gukabya ku munota wa 88′ habaye imvururu zatumye hatangwa amakarita umunani atukura ane kuri buri ruhande mu minota umunani gusa.

Ku munota wa 88′ nibwo habaye ugushyamirana hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi maze imvura y’amakarita atukura iratangira.

 kuri uwo munota Pepê na Luciano ba Gremio beretswe amakarita atukura basohoka mu kibuga, ku munota wa 89′ Edenilson na Moisés Roberto Barbosa  ba Internacional nabo berekwa imituku, mu minota y’inyongera amakarita yakomeje gutangwa, aho Henriques Oliveira Silva na Paulo Miranda ba Gremio ndetse na Victor Cuesta na Bruno Praxedes ba Internaciomal nabo beretswe amakarita atukura.

Iminota y’umukino yarangiye buri kipe isigaranye abakinnyi barindwi mu kibuga.

Ni hake biba mu kibuga kimwe hagasohorwa abakinnyi umunani mu mukino umwe. Muri Amerika y’Epfo hakunze kugaragara guhangana gukomeye cyane biteza imvururu zituma hafatwa imyanzuro ikakaye ireba impande ziba zihanganye.

Umukino wa nyuma mu mwaka ushize muri iri rushanwa wahuje Boca Juniors na River Plate, wabereye muri Espagne nyuma y’imvururu zikomeye zagaragaye umukino wo kwishyura ugiye kuba bituma udakinirwa muri Argentine wimurirwa muri Espagne.

Kunganya uyu mukino byatumye Internacional ikomeza kuyobora itsinda rya E n’amanota ane inganya na Gremio ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye,  kuko izigamye bitatu mu gihe Gremio izigamye bibiri.


Uyu mukino wabereyemo ibintu bidasanzwe mu mupira w'amaguru


Byarenze ibyo mukibuga hazamo no kunigana


Byari ibicika muri uyu mukino n'ingumi zari zirimo



Wari umukino ukomeye hagati y'impande zombi zashakaga umwanya wa mbere


Imvururu zabaye mu kibuga zatumye umusifuzi afata ibyemezo bikomeye


Abakinnyi bane kuri buri ruhande beretswe amakarita atukura


No mu minota y'inyongera amakarita atukura yakomeje gutangwa


Iminota y'umukino yarangiye abakinnyi bagishaka gushyamirana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND