RFL
Kigali

Amerika: Donald Trump yasabwe gutegeka Bill Gates na Jeff Bezos bagashaka umuti wa coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/03/2020 16:21
0


Tom Friedman umwanditsi akaba n'umusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga, yasabye Perezida wa Amerika Donald Trump ko yasaba abakire 2 ba mbere ku Isi guhagarika ibyo barimo byose bagatabara Isi kuko bageze habi kandi aba bagabo ku bwe abona ko bafite ubushobozi bwo kubikora.



Friedman Tom ufite ubunararibonye mu mwuga w'itangazamakuru ntabwo yumva impamvu aba bagabo abonamo ubushobozi batarajwe ishinga no gufasha abaturage kubona umuti w’indwara ziri kuzonga abanyamerika n'Isi yose muri rusange.

Jeff Bezos ni umugabo umaze kuba ubukombe kubera ibigo afite bibiri “Amazon na Blue Orgin” ndetse akaba n'umukire wa mbere ku Isi. Bill Gates we ni nyiri ikigo cya Microsoft akaba ari umukire wa kabiri ku Isi. Aba bagabo bombi, Tom arabasaba ko bakora igishoboka cyose bakarokora Isi bagafasha abaturage kubona imiti y'iki cyorezo cyahagaritse ibikorwa byose by’iki gihugu ndetse n’Isi muri rusange.Friedman yagize ati”Iyo mba mfite amahirwe yo kwandikira ijambo mvugirwa ruhame Perezida Donald Trump nakamusabye agasaba abakire babiri kwiga kuri iki kibazo cyo kurwanya iyi ndwara y'icyorezo ya coronavirus bashaka umuti wacyo”.

Uyu mugabo yunzemo ko Jeff Bezos abinyujije mu buhanga akoresha mu guteza imbere ibigo bye nka Amazon, afite ubushobozi bwo kuba yagira icyo akora agakura abantu mu kaga. 

Friedman yibajije impamvu Bill Gates atarajwe ishinga no gushaka umuti wa coronavirus kandi avuga ko afite ikigo gifasha Isi kwikura mu bukene ndetse no kurwanya ibiza.

Gusa ku rundi ruhande, Bill Gates mu minsi yashize yatanze amafaranga angana na miliyoni $100 nk'inkunga yo kurwanya Coronavirus, icyakora benshi bayafashe nk'adahagije kuko hari n'ababifashe nko kwiyererutsa.

Kuwa 10 Werurwe 2020 ni bwo Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ahagaritse ingendo zose yari afite ku mugabane w’uburayi mu gihe kingana n’iminsi 30. Yanahagaritse ingendo ziva mu bihugu by'i Burayi zerekeza muri Amerika, keretse gusa iziva mu Bwongereza.

Tom Friedman yavuze ko amaze igihe ashengurwa n'uko muri iki gihe abaturage ba Amerika bugarijwe n’iki kiza mu mbwirwaruhame Donald Trump ari kuvuga nta na rimwe aramwuva aguva kuri iki kibazo cy'iyi ndwara ashize amanga. 

Yagize ati”Usanga avuga ku bukungu ndetse n'uburyo babuteza imbere” Akomeza avuga ko ibi bitashoboka mu gihe hari ikibazo nk'iki cya Coronavirus. Yagize ati”Yakagombye kuba ategeka aba bakire gushaka igisubizo kuri iyi ndwara kuko banafite ubunararibonye”.

Ese koko aba bagabo hari icyo bakora bakarokora Isi?

Igihari ni uko igihe cyose aba bagabo bafata umwanzuro wo kurokora Isi byashoboka. Ubu magingo aya benshi mu batuye Isi, bavuga ko hagize igikomerezwa gikomeye cyane gifatwa n'iyi ndwara hari ababyungukiramo kuko ubushakashatsi bwahita butangira gukorwa cyane hakaba hari n'abahita barokoka.

Src: cnbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND