RFL
Kigali

Ibihugu by’i Burayi byafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus binyuze muri Siporo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/03/2020 22:38
0


Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi byafashe ibyemezo birimo guhagarika ibikorwa bya siporo mu bihugu byabo ndetse ahandi imikino itandukanye irimo n’amarushanwa ya UEFA ategekwa gukinwa nta mufana uri ku kibuga.



Ibihugu bitandukanye ku mugabane w’iburayi birimo u Butaliyani, Autriche n’ibindi byamaze guhagarika ibikorwa bya Siporo mu gihugu, ahantu hakundaga guhurira abantu benshi nko ku ma Stade ndetse n’ahandi  hategetswe gufungwa mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije Isi muri iki gihe.

Muri Espagne abategura Shampiyona ya La Liga, bamenyesheje amakipe 20 akina icyiciro cya mbere ko imikino itaha izajya ikinwa nta mufana uri ku kibuga kubera icyorezo cya coronavirus, hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe n’Inama y’Abaminisitiri aho Guverinoma yatangaje ko yabujije amakipe gukinira imbere y’abafana mu minsi 15 iri imbere.

Mu gihugu cy’u Butaliyani, hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus benshi,  mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo  Komite Olempike yo muri icyo gihugu, yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose bya siporo kugeza tariki ya 3 Mata.

Muri Autriche, Minisitiri w’ubuzima, Rudolf Anschober,  yatangaje ko nta bikorwa bibera hanze bigomba kurenza abantu 500 mu gihe ibibera mu nzu, byo bitagomba kurenza abantu 100 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Ku bw’izo mpamvu Manchester United yatangaje ko abafana 900 bari baguze amatike kugira ngo bazayiherekeze mu mukino ubanza wa 1/8 izakirwamo na LASK yo muri Autriche, muri Europa League, bazasubizwa amafaranga yabo.

Juventus izakina na Lyon ku wa Kabiri utaha, muri stade itarimo abafana nk’uko byemejwe na Perezida w’iyi kipe yo mu Bufaransa, Jean-Michel Aulas.

Mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, amakipe yombi yaguye miswi igitego 1-1.

FC Barcelone izakira Napoli mu mukino wo kwishyura wa Champions League uzaba ku wa Gatatu utaha, tariki ya 18 Werurwe, yatangaje ko uzakinirwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Umukino Bayern Munich izakiramo Chelsea mu cyumweru gitaha, na wo uzabera mu muhezo nk’uko biza kugenda k’uza guhuza Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund kuri uyu wa Gatatu.

Ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi na Asia birimo u Bufaransa, u Bushinwa, Korea y’Epfo, Iran, u Butaliyani n’ibindi bibarirwamo abarenga 1,116 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.


Imikino imwe n'imwe mu bihugu by'i Burayi izajya iba nta mufana uri muri Stade

Imikino imwe n'imwe muri Europa League izakinwa nta mufana uri ku kibuga

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND