RFL
Kigali

Umusifuzi yasifuye afite telephone mu mukino wavuzwemo ruswa, Gorilla FC itsinda Kirehe iyisanze mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2020 14:19
0


Ku wa Gatandatu Tariki 07 Werurwe 2020, shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yari yasubukuwe hakinwa imikino yo kwishyura, mu karere ka Kirehe. Kirehe FC iheruka kumanuka umwaka ushize yari yakiriye Gorilla Fc, umukino wavuzwemo ruswa ndetse umusifuzi agasifura afite telefone bitemewe, ariko umukino urangira Gorilla itsinze ibitego 3-1.



Intandaro ya byose yabaye Telefone umusifuzi yagiye kwitabira mu bwiherero ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, akanayivugiraho amagambo yateye ubwoba ubuyobozi bwa Kirehe FC.

Nk'uko bitangazwa n’umunyamabanga w’ikipe ya Kirehe FC, Nshiyimihigo Frederick, avuga ko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye amakipe yombi yakaniranye, umusifuzi Akingeneye Victor wari uyoboye uyu mukino yagiye abikura telephone aho yari ibitse maze yerekeza mu bwiherero ajya kuyivugiraho.

Uyu munyamabanga akibona ibibaye avuga ko yahise yohereza umwana kugira ngo ajye kumviriza ibyo uyu musifuzi ari kuvuga kuko yari yaburiwe ko ashobora kuba agiye kuvuga ibijyanye na ruswa, kugira ngo yibe ikipe ya Kirehe.

Frederick avuga ko umwana yatumye yagarutse amubwira ko yumvise umusifuzi avuga ngo ”Abakinnyi ba Gorilla ko batari kugera mu rubuga rw’amahina ndatanga penaliti gute, njye ibihumbi byanjye 200 murabimpa”.

Akimara kubyumva uyu munyamabanga yahise yihutira kumenyesha Komiseri w’umukino umugambi mubisha Kirehe FC yapangiwe, gusa ariko Komiseri yamubwiye ko atahagarika umukino ko ibyo biza kwigwaho umukino urangiye.

Victor yagarutse mu gice cya kabiri telephone yayikenyereyeho kugira ngo aze kureba  ubutumwa bw’amafaranga ibihumbi 200 nibayamwoherereza.

Frederick byamwanze mu nda abimenyesha inzego z’umutekano ndetse anabimenyesha uhagarariye abasifuzi muri FERWAFA, Gasingwa Michel amubwira ko Komiseri agomba gukora raporo y’ibyabereye ku kibuga byose.

Igice cya kabiri cyarakinwe, maze iminota 90 y’umukino irangira Gorilla itsinze Kirehe FC ibitego 3-1.

Nyuma y’umukino hakozwe raporo y’ibyabereye ku Kibuga byose banashyiramo ko umusifuzi wari uyoboye umukino igice cya mbere kirangiye yagiye kwitabira Telefone mu bwiherero, akagaruka mu gice cya kabiri ayikenyereyeho akayisifurana telephone.

Akingeneye Victor avuga ko kujyana telephone mu kibuga akayisifurana iminota 45 y’igice cya kabiri byari mu mutekano wo kuyirinda kwibwa kuko atari yizeye umutekano w'aho yari iri.

Mu mategeko agenga imisifurire ntabwo umusifuzi yemerewe kujyana Telefone cyangwa ikindi gikoresho cyose mu kibuga kitari isifure, isaha n’amakarita.

Hitezwe imyanzuro izafatwa n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA kuri iki kibazo kigenda gifata intera uko bwije n’uko bukeye.


Raporo yasinyweho n'abasifuzi bose ku byabereye ku kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND