RFL
Kigali

Niyonzima Moses agiye kurushinga n'umunyamakuru mugenzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2020 14:11
0


Umunyamakuru wirunduriye mu mwuga wo gufotora Niyonzima Moses yatangiye umushinga w'ubukwe n'umunyamakuru Rehema Dudu bamaze igihe bakundana.



Kuri iki cyumweru tariki 08/03/2020 ni bwo Niyonzima Moses na Rehema Dudu berekanywe imbere y'abakirisitu ba ADEPR Remera aho uyu musore asengera. Byari ibyishimo ubwo baserukaga imbere y'abakirisitu bo mu itorero ryabibarutse.


Moses hamwe na Dudu imbere y'abakristo

Niyonzima yanditse izina kubera gufotora amafoto y'ubuhanga. Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isange.com na Inyarwanda.com aho yavuye yinjira muri Igihe.com. 

Kuri ubu anakora mu Kigo cyitwa StoryKast gikora mu bijyanye no gufata amashusho n'amafoto. Usibye akazi ko gufotora, Niyonzima ni umuririmbyi muri Korali Elayono yo muri ADEPR Remera aho acuranga piano.


Moses abwira abasore n'abakobwa ba ADEPR Remera ko avuye mu buseribateri

Umukunzi we bitegura kubana akaramata ari we Rehema abarizwa muri Korali y'i Gihogwe. Rehema kandi azwi mu itsinda ry'abafasha umuhanzi Papi Clever uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana. Hejuru y'ibyo ni n'umunyamakuru kuri Life Radio ya ADEPR.


Rehema wa Moses ni umuririmbyi akaba n'umunyamakuru

Niyonzima Moses amaze imyaka myinshi akora umwuga wo gufotora. Agikora ku Inyarwanda.com yaje mu bahanga mu gufata amafoto mu myaka itatu ishize bahembwe na Tecno Mobile kuzenguruka Umujyi wa Kigali bari muri kajugujugu, anahabwa telefoni ya Camon c9 binyuze mu irushanwa ryiswe "Capture the Beauty of Rwanda''.

Moses na Dudu basabwe gukomeza umushinga batangije kandi bakawusengera

Byari ibyishimo! "Ajya afotora abandi reka nanjye mufotore"

Moses na Dudu mu rugendo rwo kubana akaramata 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND