RFL
Kigali

Ibyamamare 10 ku Isi bikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu 2020

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/03/2020 14:47
0


Instagram ni urubuga rwatangijwe mu 2010, hanyuma mu 2012 ruza kugurwa n’ikigo cya Facebook. Magingo aya uramutse udaheruka guhura n'umuntu ushobora kujya ku rukuta rwe rwa Instagram ukamenya ibyo amaze iminsi arimo.



Urukuta rukoreshwa n’ikigo cya Instagram ni rwo rukurikirwa n’abantu benshi ku Isi aho rukurikirwa n'abagera kuri miliyoni 336. Impamvu yabyo ni uko uru rukuta rukunzwe gushyirwaho ibintu byiriwe bicaracara hirya no hino ku Isi hose bityo bigatuma rukurikirwa na benshi.  Instagrama ifite abantu bayikoresha basaga miliyari 2 ni ukuvuga abakoresha instagram barabarirwa hagati ya 25%-30% by'abatuye isi bose.

Menya inkuta 10 zikurikirwa na benshi ku Isi muri iyi Werurwe 2020

1.      Cristiano Ronaldo (@cristiano)


Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 206

Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w'amaguru

2.      Ariana Grande (@arianagrande)


Umubare w’abamukurikira:   Miliyoni 176

Icyo akora: Umuririmbyi  

3.      Dwayne ‘The Rock’ Johnson (@therock)

Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 174

Icyo akora: umukinnyi wa filime 

4.      Selena Gomez (@selenagomez)

Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 170

Icyo akora:  Umuririmbyi

5.      Kylie Jenner (@kyliejenner)


Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 164

Icyo akora: Umunyamakuru akaba n’umucuruzi

6.      Kim Kardashian (@kimkardashian)


Umubare w’abamukurikira:  Miliyoni 162

Icyo akora: Umunyamideli

7.      Lionel Messi (@leomessi)


Umubare w’abamukurikira:  Miliyoni 144

Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w'amaguru

8.      Beyoncé (@beyonce)


Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 142

Icyo akora: Umuririmbyi akaba n’umunyamideli

9.      Neymar (@neymarjr)

Umubare w’abamukurikira: Miliyoni 134

Icyo akora: Umukinnyi w’umupira w'amaguru

10.   National Geographic (@natgeo)


Umubare w’abakurikira uru rukuta: Miliyoni 132  

Icyo akora: Urubuga rwerekana ubwiza bw'isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND