Airtel Rwanda
Kigali

CAFA CL: Esperénce de Tunis ifite ibikombe bibiri biheruka yasezerewe na Zamalek muri ¼ - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/03/2020 14:38
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2020, hakomezaga imikino yo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League, mu gihugu cya Tunisia ikipe ya Esperance de Tunis ifite ibikombe bibiri biheruka yahatsindiye Zamalek igitego 1-0, ariko ntiyabashije gukomeza muri ½ kuko umukino ubanza yari yatsinzwe ibitego 3-1,mu Misiri.



Amarira yari menshi kuri Stade Olympique y’i Radès i Tunis mu murwa mukuru wa Tunisia ahabereye uyu mukino wo kwishyura wa ¼ kirangiza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAFCL), nyuma yuko  umukino wahuzaga Espérance de Tunis ifite ibikombe bibiri biherukainaniwe gusezerera  Zamalek ifite igikombe giheruka mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane Afrika (CAFCC).

Esperénce yaje muri uyu mukino idafite umutoza mukuru Mouine Chabaani, yatangiye isatira kuko yashakaga kwishyura ibitego 3-1 yatsindiwe I Cairo mu Misiri byaje gusa n’ibiyihira kuko ku munota wa gatanu gusa yabonye igitego kuri penaliti yinjijwe neza na Billel Bensaha.

Imibare ya Esperance de Tunis yasaga nkiri kuyihira kuko yari isigaye ishaka igitego kimwe gusa kugira ngo isezerere ikipe ya Zamalek.

Esperance yaburaga abakinnyi benshi basanzwe babanza mu kibuga ntibyayibujije gusatira no gushyira igitutu kuri Zamelek ariko abasore ba Patrice Carteron utoza Zamalek, bakomeza kubyitwaramo neza igice cya mbere kirangira batongeye kwinjizwa igitego .

Iyi kipe yo muri Tunisia yahize igitego mu gice cya kabiri cyari kuyihesha itike yo gukomeza muri ½, ariko irakibura iminota 90 y’umukino irangira abanya-Misiri babyina intsinzi.

Umukino ubanza Zamalek yatsinzemo ibitego 3-1, watumye ikomeza muri ½ kuko igiteranyo cyabaye ibitego 3 bya Zamalek kuri 2 bya Esperance de Tunis, Zamalek ihita ikomeza muri ½.

Indi mikino ya ½ iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

15H00: Mamelodi Sundowns vs Al Ahly (0-2)

15H00: TP Mazembe vs Raja Casablnca (0-2)

21H00: Etoile du Sahel vs Wydad Atletic (0-2)


Abafana ba Esperance bari bahari ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo


Abafana ba Zamalek bari bavuye mu Misiri ari benshi


Esperance yasezerewe iri imbere y'abafana bayo


Zamalek irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND