RFL
Kigali

Police FC yemeza ko yibwe ku mukino yakinnye na APR FC yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2020 11:49
0


Police FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba kurenganurwa, nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul ku mukino Police FC yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, ku munsi wa 21 wa shampiyona wakinwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.



Ku wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020, kuri Stade ya Kigali APR FC yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu n'ubwo utigeze uvugwaho rumwe n’abari bibereye ku kibuga, ku bijyanye n’ibyemezo by’umusifuzi byawufatiwemo.

Ni umukino wagaragayemo amakosa menshi ariko atarahanwe kandi byagaragariraga buri wese. Ni umukino watumye benshi bacika ururondogoro kubera amakosa yawugaragayemo ariko ibyemezo by’umusifuzi bigatangaza benshi.

Ni bwo bwa mbere mu mukino hagaragaye umukinnyi wihanangirijwe inshuro zirenga eshanu akora amakosa yari akwiye ikarita y’umuhondo bijyanye n’icyo itegeko riteganya ariko bikarangira nta karita ahawe.

Ni kenshi abakinnyi ba APR FC barimo rutahizamu Byiringiro Lague na myugariro Prince Buregeya bakoze amakosa yabaga akwiye guhanishwa ikarita y’umuhondo, ariko Twagirumukiza Abdul agahitamo kubihanangiriza, umwe muri aba yihanangirijwe inshuro zirenga eshanu bikarangira nta karita bahawe.

Byaje kuba agahomamunwa ubwo abakinnyi ba Police FC bazamukanye umupira, bawucomekera rutahizamu wabo Iyabivuze Osee wawuhinduye ukagarurwa na Prince Buregeya n’akaboko, ariko umusifuzi Abdul Twagizumukiza akavuga ko nta kosa ribayeho umupira ugakomeza.

Iki cyemezo cyatangaje benshi yaba abakinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye uyu mukino, bibaza impamvu hadatanzwe penaliti.

Nyuma y’ibyabaye byose, Police FC  ikaba yamaze kwandikira Ferwafa iyimenyesha ko ibona yarenganye, ndetse ikeneye kurenganurwa nk'uko amategeko abiteganya.

Muri iyi baruwa Police FC yandikiye Ferwafa, irasaba ko habaho gusuzumana ubushishozi ikosa ryakozwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul akaba yanafatirwa ibihano kuko bavuga ko imisifurire babonye ntaho yageza ruhago y’u Rwanda mu gihe ababishinzwe batagize icyo bakora.


Ibaruwa Police FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa


Police FC yatsinzwe na APR FC 1-0 inatakaza umwanya wa kabiri


Police FC yari yahatanye ariko birangira itakaje amanota atatu


Igitego cya Danny Usengimana ni cyo cyatandukanyije impande zombi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND