Police FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba kurenganurwa, nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul ku mukino Police FC yatsinzwe na APR FC igitego 1-0, ku munsi wa 21 wa shampiyona wakinwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Ku
wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020, kuri Stade ya Kigali APR FC yari yakiriye
Police FC mu mukino wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino
wa 2019-2020, umukino warangiye APR FC yegukanye amanota atatu n'ubwo utigeze
uvugwaho rumwe n’abari bibereye ku kibuga, ku bijyanye n’ibyemezo by’umusifuzi
byawufatiwemo.
Ni umukino wagaragayemo amakosa menshi ariko atarahanwe kandi byagaragariraga buri wese. Ni umukino watumye benshi bacika ururondogoro kubera amakosa yawugaragayemo ariko ibyemezo by’umusifuzi bigatangaza benshi.
Ni bwo
bwa mbere mu mukino hagaragaye umukinnyi wihanangirijwe inshuro zirenga eshanu
akora amakosa yari akwiye ikarita y’umuhondo bijyanye n’icyo itegeko riteganya
ariko bikarangira nta karita ahawe.
Ni
kenshi abakinnyi ba APR FC barimo rutahizamu Byiringiro Lague na myugariro
Prince Buregeya bakoze amakosa yabaga akwiye guhanishwa ikarita y’umuhondo,
ariko Twagirumukiza Abdul agahitamo kubihanangiriza, umwe muri aba yihanangirijwe
inshuro zirenga eshanu bikarangira nta karita bahawe.
Byaje
kuba agahomamunwa ubwo abakinnyi ba Police FC bazamukanye umupira, bawucomekera
rutahizamu wabo Iyabivuze Osee wawuhinduye ukagarurwa na Prince Buregeya
n’akaboko, ariko umusifuzi Abdul Twagizumukiza akavuga ko nta kosa ribayeho
umupira ugakomeza.
Iki
cyemezo cyatangaje benshi yaba abakinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru
bari bitabiriye uyu mukino, bibaza impamvu hadatanzwe penaliti.
Nyuma
y’ibyabaye byose, Police FC ikaba yamaze
kwandikira Ferwafa iyimenyesha ko ibona yarenganye, ndetse ikeneye kurenganurwa
nk'uko amategeko abiteganya.
Muri
iyi baruwa Police FC yandikiye Ferwafa, irasaba ko habaho gusuzumana ubushishozi
ikosa ryakozwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul akaba yanafatirwa ibihano kuko
bavuga ko imisifurire babonye ntaho yageza ruhago y’u Rwanda mu gihe
ababishinzwe batagize icyo bakora.
Ibaruwa Police FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa
Police FC yatsinzwe na APR FC 1-0 inatakaza umwanya wa kabiri
Police FC yari yahatanye ariko birangira itakaje amanota atatu
TANGA IGITECYEREZO