RFL
Kigali

MTN Foundation yatangije gahunda yise ‘Connect Women in Business’ yo gushyigikira iterambere ry’umugore-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2020 21:09
0


MTN Foundation ishami ryigenga rya MTN Rwanda ryatangije gahunda yiswe ‘Connect Women in Business’ igiye kunyuzwamo gukomeza gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umugore wo mu Rwanda.



Iyi gahunda ‘Connect Women in Business’ yatangijwe kuri uyu wa kane tariki 05 Werurwe 2020 ku cyicaro gikuru cya MTN giherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali

Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru ya MTN Foundation Madamu Zulfat Mukarubega, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda ari ngaruka mwaka kandi ko yatangijwe kugira ngo ishyigikire imishinga ibyara inyungu y’abagore badafite ubushozi.

Yavuze ati "Iyo urebye aho u Rwanda rugeze aho umunyarwandakazi ageze mu Rwanda harashimishije ariko ntituragera aho tugomba kugera. Ni muri urwo rwego rero MTN Foundation yatekereje kugira uruhare mu iterambere ry’umugore. Ubwo ni ukurushaho kuko n’ubundi byari byaratangiwe.”

Yakomeje ati “Ni igitekerezo twagize dushaka ko kizamura abagore benshi. Nk’uko mubizi umugore ni mutima w’urugo. Buriya iyo uteje imbere umugore uba uteje imbere umuryango imbere…Iyo umugore ateye imbere buriya n’ibibazo biragabanuka.”

Mukarubega yakomeje avuga ko iyi gahunda igiye gutangirana n'amatsinda 15 (Association) yatoranyijwe mu gihugu hose buri imwe igizwe n’abantu barenga 100, aho hazatoranwa 75 bazahabwa amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo gutegura umushinga, uko bawukurikirana, kwizigamira n’ibindi.

Yavuze ko abazahugurwa bazahugura abandi babana mu matsinda.

Umuyobozi Mukuru w'inama nkuru ya MTN Foundation, Madam Zulfat Mukarubega

Abahuriye muri aya matsinda bazakora amarushanwa aba mbere bahembwe Miliyoni 1 Frw, aba kabari bahembwe ibihumbi 700 Frw naho aba gatatu bahembwe ibihumbi 400 Frw.

Iyi gahunda itangijwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 45 umunsi w’umugore. Kuwa 20 Werurwe 2020 nibwo hazaba ibirori byo guhemba abazaba batsinze.

Yvonne Mubiligi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko muri MTN bafite ihuriro ry’abagore bicaye baganira kucyo bakora kugira ngo bateze imbere abagore bafite imishinga ibyara inyungu ariko badafite ubushobozi kandi bakeneye gushyigikirwa.

Yavuze ko iki gitekerezo bakijeje muri MTN Foundation baragishyigikira. Ati “Twabagejejeho igitekerezo twaganiriye muri MTN kugira ngo turebe ikintu cyihariye kugira ngo umugore wo mu giturage wa wundi utaragira ahantu agera, tumushyigikire.”

“Kuko hari ama-cooperative dusigaye tubona ubona ko hari ahantu bageze. Ariko se wa wundi utaragera aho agera wo mu kibina ni gute twabasha kumuzamura akagera aho abandi bageze. Tukazamukira hamwe twese.”

Mubiligi avuga ko MTN Foundation ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Inama y’igihugu y’abagore n’abandi kandi ko barajwe ishinga no guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

MTN Foundation yashinzwe hagamijwe kugira ngo sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda igire uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye Leta iba yageneye umuturage.

MTN Rwanda yiyemeje kujya itanga 1% y’inyungu buri mwaka igashyirwa muri MTN Foundation.

MTN Foundation itera inkunga mu buzima, ubuvuzi, uburezi, kwihangira imirimo,  ibikorwaremezo n’ibindi. Mu buzima yavuje abari bafite indwara y’ibibari 1 680. Bavuwe n’abaganga bari baturutse hanze.

Yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) ku mubare muni inabaha amatungo yo korora ndetse bashyirwa hamwe bahabwa amafaranga yo gutangira imishinga iciciritse.

Abahawe ‘Mituelle de Sante’ bamaze kugera ku rwego rwiza nk’uko bitangazwa na Zulfata Mukarubega Umuyobozi w’inama y’Ubuyobozi muri MTN Foundation.

MTN Foundation yifashishije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi mu Ntara zitandukanye inahugura Abajyanama b’ubuzima 80 bo mu Midugudu itandukanye.

Yaguriye ihuriro rimwe ibikoresho byifashishwa mu kuvura abana bavukanye ibibazo byo mu mutwe. Ibi byose byatwaye agera kuri Miliyoni 45 Frw.

Mu burezi, MTN Foundation yafatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation bishyura amafaranga y’ishuri ku banyeshuri b’abakobwa batoranyijwe barangiza ayisumbuye muri uyu mwaka hagiye gutoranwa abandi.

Muri aba bakobwa hatoranyijwemo indashyikirwa bishyurirwa buri kimwe cyose muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Hari n’abandi bagera kuri 40 b’abakene bishyuriwe amashuri.

Mu bijyanye n’iterambere, MTN Foundation yaguze ibikoresho birimo imashini zo kudoda zihabwa ababyeyi b’incike, abapfakazi n’abandi batishoboye bibumbiye hamwe zibafasha kwiteza imbere.

Mu bikorwaremezo, yatanze umuriro ukomoka ku izuba ku ngo 400 zo muri Nyaruguru na Gisagara. Ibikorwa byo kugeza umuriro kuri izi ngo byatwaye agera kuri Miliyoni 25 Frw.

Mu ikoranabuhanga, yatanze ‘computer’ ku bigo by’amashuri 30 byatoranyijwe byo mu Ntara zitandukanye. Uyu mushinga watwaye hafi Miliyoni 920 Frw.

Mu bijyanye no gutanga serivisi nziza, MTN Foundation yahaye Lap top 100 abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batoranyijwe.

MTN Foundation imaze gukora ibikorwa by’agaciro karenga Miliyari 1 Frw.

Inkuru bifitanye isano: Ibikubiye mu nama ya mbere yo mu 2020 ya MTN Foundation

MTN Foundation yatangije gahunda yiswe 'Connect Women in Business'

Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore yavuze ko iterambere ry'umugore rigera no ku muryango

Alain Numa Umukozi muri sosiyete ya MTN Rwanda wari uyoboye gahunda y'ibiganiro

Mubiligi Yvonne ushinzwe 'Corporate Affairs Senior Manager' muri MTN niwe wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Wibabara Gisele Phanny ushinzwe gutera inkunga muri MTN

Kanda hano urebe andi mafoto:

AMAFOTO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND